Mu nama isoza ukwezi nyuma y’umuganda ,kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2019 umuyobozi wa Police mu karere ka Nyamashekeyatangarije abari aho ko ahangayikishijwe cyane n’ubusinzi bw’inzoga y’inkorano yitwa ruyazimpanga igiye kumara abayinywa .
Ibi umuyobozi wa Police yabivugiye mu murenge wa Kanjongo mu kagari ka Raro ahabereye umuganda rusange mu karere ka Nyamasheke, aho yasabye aba turage bose kumufasha gukumira abakora izo nzoga dore ko ngo benshi baba bazi abazikora.
Bamwe mubaturage bavuganye na Rwandatribune.com nabo bemeza ko iyi nzoga yangiza ubuzima bavuga ko ari ikiyobyabwenge rwose uwayinyoye ntaho aba ataniye n’uwanyoye urumogi ,kuyirwanya ngo ni ugufasha abatuye Kanjongo yose.
Ahobantegeye wo mu murenge wa Kanjongo yabwiye rwandatribune.com ati ”abagabo bacu babaye ibirara ntibagitaha ari bazima,rimwe n arimwe baza babahetse ,ubundi barwanye bagafungwa,cyangwa se bagakubitwa bakajyanwa mubitaro mbese iyi nzoga igiye kudusenyera pe.”
Iyakaremye Aloni nawe yagize ati ”iyi nzoga ni mbi kuko yo ubwayo ikorwa nabi rwose pe! bayikora mu bitoki bisanzwe hanyuma bagasya amatafari bakavangamo ,ubundi bakavangamo igitubura ababinyoye ugasanga bameze nk’abasazi rwose.”
Bemeje ko abantu bakora izi nzoga baba bazwi ,ngo ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bamwe abarabizi aho batungaga agatoki abayobozi b’imidugudu.
Senior Supertendent Gerrad HABIYAMBERE yagize ati ”Ndasaba abaturage bose banyumva ko badufasha kurwanya ziriya nzoga kuko ziraduhangayikishije rwose. Zica ubuzima bw’abaturage,abazinywa n’abatazinywa. ndasaba abayobozi b’ibanze kudufasha kurandura burundu iki kiyobyabwenge kuburyo gicika ntituzongere kumva urugomo rwatejwe nayo.”
MASENGESHO Louis