Bizimana Jean Baptiste wari waranze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid 19 yatawe muri yombi, mu gihe Polisi yazaga kumufata yamennye Kasike za Moto bari bariho
Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Macuba, Akagali ka Vugangoma, mu mudugudu wa Kigandi uyu munsi inzego z’umutekano zagiye gusaka uwitwa Bizimana Jean Baptiste uzwi ku izina rya Gasongo wari usanzwe yaranze kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’intebe yo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19.
Harimo iryo kubuza abacuruzi gupima inzoga we akaba yarakomeje kuzipima ku mugaragaro kandi agapima n’inzoga z’inkorano cyane cyane iyitwa Ruyazimpanga, uyu munsi yasanzwe mu rugo iwe asanganwa imiti myinshi ubu akaba yatawe muri yombi.
Ifatwa rye rije rikurikira irekurwa ry’umugore we wari uherutse gusangwa ari gupima izo nzoga z’inkorano maze agatabwa muri yombi akaza gufungurwa nyuma yuko atanze amande y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi mirongo itanu .
Kuwa 05 Mata 2020, igihe uyu mugore yatabwaga muri yombi yasanganywe litiro 170 z’inzoga z’inkorano ndetse asanganwa inyama z’amatungo yagurishaga zitabanje gupimwa ,nkuko byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba Moise Biberabagabo mu kiganiro yagiranye na rwandatribune.com.
Yagize ati “Nibyo koko umucuruzi witwa Bizimana Jean Baptiste twahawe amakuru ko arimo gucuruza inzoga, tujya iwe kuko bitemewe yuko abaturage bava mu ngo basabwa kuguma mu ngo birinda coronavirus, dusanga arimo gucuruza inzoga z’inkorano, mu gihe twari mugikorwa cyo kuzimena uyu mugabo yaducunze aterura kasike za moto ariruka tumwirukaho aradusiga ariko kasike yirukankanye yaje kuzijugunya yazimenaguye ibirahure“.
Yakomeje avuga ko yafashe kasike ya Komanda wa Polisi ndetse niya gitifu w’akagari zose arazimenagura, Gitifu yakomeje avuga ko uyu mugabo yabacitse ariko batwara umugore we kuko bose bari kumwe .
Uyu mugabo Bizimana Jean Baptiste yaje gutabwa muri yombi uyu munsi nyuma yuko yari yatorotse kandi ibikorwa yakoze kuwa 05 Mata 2020 bishobora kuba bigize icyaha cyo kwigomeka k’ubuyobozi maze akaza no gusanganwa imiti atemerewe kuyicuruza.
HABUMUGISHA VINCENT