Umusekirite wakoreraga Kompanyi ya ISCO acunga umutekano ku bigega bya WASAC mu karere ka Nyanza wigeze no kuba umusirikare w’u Rwanda bikekwa ko yirashe, arapfa. bigakekwa ko byatewe nuko ngo yasanze umukozi we yaramurongoreye umugore avuye mu butumwa bw’akazi ndetse n’imitungo yaguze yose yanditse kuri uwo mukozi wo murugo.
Amakuru y’urupfu rwa Mugiraneza Wellars alias CACANA, wari utuye mu kagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.
Uyu CACANA akaba yakoreraga kompanyi icunga umutekana yitwa ISCO aho yacungaga ibigega by’amazi bya WASAC biri mu mudugudu wa Nyamazi, mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza.
Bikekwa ko yapfuye yirashe, ibyamuteye kwirasa ngo yahoze ari umusirikare w’u Rwanda ajya mu butumwa bw’akazi (mission) akajya yoherereza umugore we amafaranga, umugore na we akagura imitungo ariko akayandika mu mazina y’umukozi (umusore wakoraga mu rugo rwabo).
Avuye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu CACANA yaraje asanga imitungo yaguze yanditse ku mukozi we. Si ibyo gusa, ngo yanasanze uwo mukozi yarashakanye n’uwo mugore we nk’uko umuturage yabibwiye Itangazamakuru
Yagize ati “Ari muri mission yoherereje umugore amafaranga, agura icyuma gisya n’ibindi aje asanga byose byanditswe ku mukozi wabo, kandi uwo mukozi yaranamurongoye babana, bikekwa ko aribyo byamuteye kwirasa mu muhogo arapfa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko ibikekwa byaba byatumye CACANA yirasa akoresheje imbunda, ngo byaba ari ibibazo yari afite mu muryango ariko yirinda gusobanura ibyo bibazo ibyo aribyo ngo kuko byose biri mu iperereza. Yagize ati “RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri.”
Icyakora uyu Cacana yagiye agaragaza ibibazo by’ihungabana bitewe n’ibyamubayeho aho ngo no mu kwezi ku Ugushyingo 2023 yavanwe i CARAES Ndera mu karere ka Huye aho yari yaragiye kwivuza indwara yo mu mutwe nabyo byakekwa ko bishobora gutuma yakwirasa
CACANA asize umugore bikekwa ko yari yarigaruriwe n’umukozi we n’abana. Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma nsetse bifashe na RIB gukomeza iperereza.
Rwandatribune.com