Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2019 rwanzuye ko Dr Habumugisha Francis nyiri Goodrich TV afungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Uyu mugabo akurikiranweho gukubita, gutukana no kwangiza umutungo w’abandi, Ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe kuwa 15 Nyakanga 2019, mu nama yigaga ku mikorere ya sosiyete ya Alliance in Motion Global.
Urukiko mu mwanzuro warwo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwategetse ko Dr Francis ahita arekurwa nyuma y’isomwa ry’uwo mwanzuro, runasobanura impamvu rwatesheje agaciro ubusabe bw’Ubushinjacyaha.
Umucamanza Uwamungu Emmanuel yasobanuye ko mu kwanzura Urukiko rwashingiye ku mpamvu zirindwi zirimo kuba mu byaha Dr Francis akurikiranweho nta na kimwe giteganyirizwa igifungo kirengeje imyaka itanu.
Umucamanza yavuze kandi ko ingwate uregwa yatanze asaba gufungurwa zemewe n’urukiko, ndetse hakaba nta kigaragaza ko arekuwe yatoroka ubutabera nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragajemo impungenge.
Urukiko kandi ruvuga ko nta kigaragaza ko Dr Francis afunguwe yasibanganya ibimenyetso, kuri ibi hakiyongeraho ko umwunganizi we mu mategeko yatanze ibyangombwa byerekana ko abishingizi be ari inyangamugayo.
Umucamanza Uwamungu yategetse ko Dr Francis afungurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze, ariko rumutegeka kujya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Mbere mu gihe iperereza ku byo akekwaho rikomeje.
Dr Francis kandi yategetswe kutagira inama yitabira yaba iy’akazi cyangwa iy’abikorera, ndetse ategekwa kutajya mu itangazamakuru cyangwa kugira ibisobanuro ajya gutanga kuri video iri mu bimenyetso by’Ubushinjacyaha.
Ni video yafashwe na CCTV Camera kuwa 15 Nyakanga 2019 mu cyumba cy’inama mu nyubako ya M. Peace Plaza, aho Ubushinjacyaha buvuga ko iyo video igaragaza uko Dr Francis yakoze ibyaha akurikiranweho.
Dr Francis yatawe muri yombi kuwa 5 Nzeri 2019 nk’uko byavuzwe mu iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 13 Nzeri 2019, nyuma y’amezi hafi abiri habaye inama ashinjwa gukoreramo ibyaha.
Umucamanza yavuze ko kuba iyo nama yarabaye kuwa 15 Nyakanga ntatoroke kugeza ubwo yatawe muri yombi, ari ikimenyetso ko n’ubu arekuwe atatoroka, bityo rwanzura ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze.
Umunsi yataweho muri yombi, ni wo munsi Kamali Diane yatakambiye Perezida Kagame amumenyesha ko yakubiswe n’umukire mu nama, nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame amubwira ko agiye kubikurikirana.