Ejo kuwa 23 Ukuboza 2022, umutwe wa M23 wavuye mu gace ka Kibumba k’ubushake, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda muri Angola kuwa 23 Ugushyingo 2022.
Umutwe wa M23 watangaje ko icyatumye ufata uyu mwanzuro ,ari ukugirango amakimbirane ufitanye n’Ubutegetesi bwa DRC ahoshe binyuze mu nzira y’Amahoro.
Agace ka Kibumba, gaherereye mu muri Teritwari ya Nyiragongo mu birometero 20 uvuye mu muji wa Goma ariko ugeza mgingo aya,nta kandi gace Umutwe wa M23 wigeze utangaza ko witeguye kuvamo usibye agace ka kibumba konyine gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo.
Ni mu gihe imyanzuro ya Luanda, isaba Umutwe wa M23 kuva mu duce twose wamaze kwigarurira ugasubira mu birimdiro byawo byakera .
K’urundi ruhande , umutwe wa M23 wavuze ko n’ubwo wemeye kuva muri Kibumba ,wizeye ko na Guverinoma ya DRC iraza kubahiriza ibikubiye mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.
Abakurikiraniraha hafi Ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirzuba bwa DRC, bemeza ko ibyo M23 yakoze iva muri Kibumba, ari nko gutera ibuye mu gihuru ugamije kurebe ikivumbukamo.
Ibi ,bivuze ko umutwe wa M23 washatse gutera intambwe kugira ngo ugaragaze ko wifuza amahoro ari nako ucungira hafi ko n’abandi barebwa n’imyanzuro ya Luanda barimo Guverinoma ya DRC,imitwe yitwaje intwaro y’Abanegihugu ikorera mu Burasirazuba bwa DRC n’iyabanyamahanga irimo FDLR ,nabo bazatera ikirenge mu cyayo bakemera kubahiriza ibyo basabwa.
Amakuru yo kwizerwa aturuka muri Teritwari ya Rutshuru ,avuga ko Umutwe wa M23 udateze guhara uduce wigaruriye muri iyi Teritwari, mu gihe n’abandi barebwa n’Imyanzuro ya Luanda barimo FDLR n’imitwe ya Mai Mai bamaze iminsi bahohotera no kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusi, batubahirije ibyo basabwe n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Guverinoma ya DRC nayo kandi ,ngo igomba kubahiriza ibyo isabwa bitaba ibyo ibintu bikaba byasubira irudubi.
M23 kandi ,ngo ifite ubushoboi bwo kongera kwisubiza Kibumba mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Andi Makuru yemejwe na Sosiyete Sivile ikorerara mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko mu gihe M23 yarimo iva muri Kibumba, muri Teritwari ya Rutshuru ho yarimo ikaza ibirindiri byayo ,kongera abarwanyi n’ibikoresho bya gisirikare, nk’ikimenyetso cy’uko uyu mutwe utiteguye gupfa guhara uduce wigaruriye duherereye muri iyo Teritwari.