Nyuma yaho kuri uyu wa 6 Werurwe 2023, umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Kirima muri teritwari ya Rutshuru, kuri uyu mugoroba uyu mutwe wigaruriye akandi gace ka Kibirizi kabarizwa muri Gurupoma ya Mutanda Sheferi ya Bwito .
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Rutshuru ,avuga ko umutwe wa M23 wafashe aka gace mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa mbere, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhanganishije na FARDC, ifatanyije na FDLR ,Mai Mai Abazungu,Nyatura CMC,APCLS n’abacanshuro b’Ababazungu mu nkengero z’aka gace.
Aya makuru, akomeza avuga ko M23 yaje kurusha imbaraga FARDC n’abafatanyabikorwa bayo baje gukizwa n’amaguru, bituma M23 yinjira muri Kibirizi itarashe isasu na rimwe.
Amakuru dukesha imboni yacu iherereye muri teritwari ya Rutshuru, avuga ko nyuma yo kugabwaho ibitero na FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR ,abanyatura n’imitwe itandukanye ya Mai Mai, M23 yabashije kubasubiza inyuma irabashubshubikana , birangira yigaruriye n’agace ka Kirima muri teritwari ya Rutshuru aho yaje gukomeza yigarurira n’agace ka Kibirizi.
Kibirizi ni gace kafatwaga nk’ingenzi cyane kuri FARDC, kuko ariko yakoresha mu kumira M23 kwerekeza mu gace ka Kanyabayonga, ariko guhera ku isaha ya samunani z’ikigora(14h00) kuri uyu wa mbere, aka gace kakaba kaguye mu maboko ya M23.
Hakomeje kwibazwa n’iba ku munsi wejo tariki ya 7 Werurwe 2023, M23 izahagarika imirwano no gusubira inyuma iva mu bice yigaruriye nk’uko uheruka kubyemerera perezida Joao Lourenco wa Angoa, mu gihe uyu mutwe ukomeje imirwano no kwigarurira ibindi bice.