Imirwano ishobora kongera kubura hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro muri teritwari ya Masisi intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru dukesha imboni yacu iri miri teritwari ya Masisi, avuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko umutwe wa M23 , ushobora kongera kwisubiza uduce uheruka kurekura mu byumweru bibiri.
Ni nyuma yaho M23 iheruka kwisubiza agace ka Mweso muri teritwari ya Masisi ejo kuwa 28 Werurwe 2023 nk’uko byemejwe na Laurence Kanyuka umuvugizi w’uyu mutwe mu bya politiki.
Aganira n’itangazamakuru ejo kuwa Kabiri, Laurence Kanyuka yavuze ko “abarwanyi ba M23 bongeye kwisubiza agace ka Mweso muri teritwari ya Masisi saa saba n’iminota 45.”
Laurence Kanyuka, yakomeje avuga ko impamvu M23 yafashe icyemezo cyo kongera kwisubiza Mweso ari uko” .Ingabo za FARDC mu kwica ihagarikwa ry’imirwano, zagabye ibitero ku birindiro bya M23 i Muhongozi kuva mu gitondo cy’ejo kuwa Kabiri ,ariko M23 yirwanaho kinyamwuga ndetse yongera no kwisubiza agace ka Mweso iheruka kurekura.”
Imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi mu duce tugenzurwa na M23, ivuga ko Abarwanyi ba M23 bagaragara nk’abiteguye imirwano ndetse ko nyuma yo kwisubiza Mweso , isaha iyari yose uyu mutwe ushobora no kwisubiza ibindi bice uheruka kurekura muri teritwari ya Masisi.
Ibi ngo biraterwa n’uko FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Nayatura na Mai Mai ,bakomeje kurenga ku mabwiriza y’agahenge akubiye mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.
Andi makuru, avuga ko guhera mu mpera z’icyumweru gishize imitwe y’itwaje intwaro ya Wazalendo,FDLR nyatura na Mai Mai yarimo igerageza kugaba ibitero mu duce M23 iheruka kurekura muri teritwari ya Masisi, igamije kutwirukanamo ingabo za EAC no kugiriranabi Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse ko kugeza ubu iyi mitwe ikomeje ibyo bitero.
Guhera kuwa 27 werurwe 2023, M23 yari ihanganye n’umutwe uzwi nka Wazalendo mu nkegero za Mweso aho izi nyeshyamba zari zigambiriye kwisubiza ako gace ariko zikaza gukumirwa na M23 ndetse birangira M23 yongeye ku kisubiza kose.
Mbere gato y’icyo gitero, Inyeshyamba za ‘wazalendo, FDLR n’imitwe ya Nyatura na Mai Mai nabwo yari yagabye ikindi gitero mu gace ka Mushaki ariko zisubizwa inyuma n’ingabo z’u Burundi zihagenzura nyuma yo kurekurwa na M23 ndetse abasivile babiri barahakomerekera ku buryo bukabije
Ibi, ngo byatumye M23 itangira kuryamira amajanja kugira ngo ikumire iyo mitwe ntibashe gusubira mu duce yayambuye ndetse ko mu gihe ibi bitero by’izi nyeshaymba zifatanyije na FARDC byakomeza ,M23 ishobora kongera kwisubiza utwo duce akaba ariyo yongera kutugenzura.