Umutwe wa FDLR ukomeje kugaragaza impungenge zituruka mu gufasha ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Imirwano yahuje M23 n’inyeshyamba za FDLR ziri kumwe na Gen Omega umugaba mukuru wa FDLR/Foca mu gico bari batezwe n’abarwanyi ba M23 bagamije guhitana Gen Omega muri Pariki ya Virunga ahazwi nka”Parisi”, yaguyemo Ajida Ceceo na bagenzi be batanu bari bashinzwe kurinda umutekano we .
Amakuru dukesha umwe mu barwanyi ba FDLR ukora mu nzego z’iperereza z’uyu mutwe , ariko akaba yarahunze imirwano aho akambitse muri centre ya Sake, utashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko kuba M23 itangiye guhiga bukware abayobozi bakuru ba FDLR/Foca, byatangiye gutera impungenge zikomeye ubuyobozi bukuru bw’umutwe wa FDLR.
Ibi bije bikurikira abandi barwanyi benshi ba FDLR baje gufasha FARDC, bamaze kwicwa na M23 mu mirwano imaze iminsi ibahanganishe muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.
Byatumye abayobozi bakuru ba FDLR barimo Perezida w’uyu mutwe Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri na bagenzi be , batangira kugaragaza impungenge zo gukomeza gufasha FARDC kurwanya umnutwe wa M23.
Yakomeje avuga ko n’ubwo FDLR iri kwinubira gukomeza gufasha FARDC guhangana n’umutwe wa M23 kubera ko ikomeje gutakaza abarwanyi benshi no kuba abayobozi bayo batangiye kwibasirwa na M23, ngo kugeza ubu yabuze amahitamo kuko kutabikora byatuma ubutegetsi bwa DRC bubakupira amazi n’umuriro bakabura aho berekeza.
Ibi, ngo biraterwa n’uko ibirindiro bya FDLR, ibikorwa by’ubuhinzi,ubucuruzi byose babikorera ku butaka bwa DRC kandi bakaba basigaye bahabwa intwaro n’Ubutegetsi bw’iki gihugu, bwanabijeje ko nibafasha FARDC gutsinsura M23 bakayambura ibice byose yamaze kwigarurira nabo bazakomeza kubatera inkunga no kubafasha kugaruka ku butegetsi mu Rwanda.
ibi, bije nyuma y’inama y’ikitaraganya y’ubuyobozi bukuru bwa FDLR yateranye muri iyi mimnsi iyobowe na Lt Gen Byiringiro Victoire yari igamije kwiga ku miterere y’intambara bari gufashamo FARDC kurwana n’umutwe wa M23.
Muri iyi nama, nabwo abayobozi bakuru ba FDLR bagaragaje impungenge zirimo gutakaza abarwanyi benshi no kuba ibirindiro byabo bishobora gusenywa na M23 , bituma bagaragaza icyifuzo cyo kwinginga ubutegetsi bwa DRC kwemera kugirana ibiganiro na M23 kugirango badakomeza kubihomberamo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com