Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC cyemeye kumugaragaro ko umutwe wa M23 wamaze kwigarurira agace ka Mushaki gahereye muri Gurupoma ya Mupfunyi-Mutanda cheferi ya Buhunde teritwari ya Masisi , agace gahuza umujyi muto wa Sake na Masisi kugeza Walikale .
Ni nyuma y’imirwano ikomye yari imaze iminsi ibiri hagati ya FARDC ifatanyije na FDLR,CMC Nyatura,APCLS n’abacancuro b’Ababazungu, iriko bikaza kurangira umutwe wa M23 ukigaruriye.
Ejo kuwa 24 Gashyantare 2023, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Operasiyo Sokola 2, yemeje ifatwa rya Mushaki.
Lt Col Ndjike Kaiko , yabwiye itangazamkuru ko n’ubwo M23 yabashije kwigarurira akandi gace muri Teritwari Masisi , abaturage bagomba gukomeza kugirira icyizere ingabo z’igihugu FARDC muri iyi ntambara zihanganyemo na M23.
Yagize ati:” n’ubwo twatakaje Mushaki, Abanyekongo ntibagomba gucika intege ahubwo bagomba gukomeza kugirira icyizere ingabo zabo FARDC zihanganye n’umutwe wa M23.”
Yongeyeho ko FARDC iticaye ubusa, ahubwo ko izakomeza gukora uko ishoboye igahashya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC harimo na M23.
FARDC, itangaje ibi nyuma yaha abatuye muri Teritwari ya Masisi by’umwihariko abakora ibikorwa by’ubucuruzi , bayinenze kuba intsina ngufi imbere y’umutwe wa M23, ikaba itari kubasha guhagarika umuvuduko w’uyu mutwe ukomeje kujya mbere muri Teritwari ya Masisi.
Ifatwa rya Mushaki ,ryahungabanije abatari bake mu basanzwe bakorera ibikorwa byabo bya buri munsi muri teritware ya Masisi no mu mujyi wa Goma, bitewe n’uko umuhanda Goma-Masisi ubu ugenzurwa na M23 .