Ejo kuwa 23 Ukuboza 2022 mu masaha y’ikigoroba, nibwo Umutwe wa M23 wavuye mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda kuwa 23 Uguhshyingo 2022 .
Nyuma yo kuva muri ako gace ,Abarwanyi ba M23 bagasize mu maboko y’Ingabo za Kenya n’iz’Uburundi, ziri mu butumwa bw’ingabo zihuriweho n’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, kuko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC zitemerewe kugenzura uduce M23 ivuyemo.
Ni ibikubiye mu myanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi mu rwego rwo gukemura amakimbirane no guhoshya imirwano imaze igihe ihanganishije Umutwe wa M23 n’Ubutegetsi bwa Kinshasa.
iyi myanzuro, yemerera Ingabo zihuriwe n’Ibihugu bya EAC kujya mu duce M23 igomba kuvamo akaba arizi zitugenzura, mu rwego rwo kujya hagati ya FARDC n’Umutwe wa M23 no kurinda umutekano w’Abaturage batuye muri utwo duce.
Gen Jeff Nyangah wo mu ngabo za Kenya akaba n’Umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za EACRF zishizwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi, yahise asezeranya abatuye muri Kibumba ko kuva ubu hari umutekano usesuye ,kuko ingabo za EAC arizo zigomba kuhagenzura maze asaba n’abari barahunze imirwano kugaruka mu ngo zabo.
K’urudi ruhande ariko ,Abanyekongo bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, nti bishimiye ko FARDC itemerewe kugenzura uduce M23 iri kuvamo, bakavuga ko kuba ubutaka bw’Igihugu cyabo bugiye kugenzurwa n’ingabo z’amahanga, ari nko kubaka igihugu mu kindi, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation(Gucamo DRC ibice) .
AbaZaïrois n’akanwa gusa,ngaho nibajye mu mihanda.M23 ni yiyambarire amapantalo n’amakote bya giciviles ubundi bashyire twa tu nanka(Ak47)bitemberere hafi aho bugenzi
maze tuzarebe iherezo