Mu myaka 21 Mai Mai La Fontaine na Mai Mai Je t’aime bari mu ishyamba bemeye gushyira intwaro hasi biyunze na Guverinoma ya Congo no ne kuwa 05 Gicurasi mu muhango wabereye i Goma mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Abarwanyi bibumbiye mutwe witwa l’Union des Patriotes Congolais pour la paix (UPCP) ukaba wari uzwi nka Mai mai La Fontaine winjiye mu ishyamba mun mwaka wa 1999 ushingwa na Kakule Sikuli La Fontaine afatanyije na Je t’aime uyu mutwe ukaba wari umaze igihe kinini ubiyogoza mu gace ka Zone ya Rucuro aho wishe abantu,imitungo irasahurwa n’ibindi bikorwa birangizwa.
Bwana Kakule Sikuli La Fontaine na Je t’aime abayobozi b’uyu mutwe mu mbwirwaruhamwe bavugiye imbere y’akanama gashinzwe umutekano w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru,bagize bati:twaje kunvira inama za Guverineri wacu Bwana Nzanzu Carly aho yadusabaga kurambika intwaro hasi tukaza gufatanya n’ingabo z’igihugu cyacu FARDC kugarura amahoro mu ntara yacu ya Kivu kandi twabyiyemeje niyo mpamvu turi aha turifuza ko amahoro agaruka muri Rucuro kimwe n’ahandi hose muri Congo dufatanyije tuzabigeraho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru aba bayobozi b’uyu mutwe babajijwe niba nta bwoba bafite kuba bishyize mu maboko ya FARDC,bagize bati:tukiri mu bihuru twari dufite ubwoba ariko uko iminsi yagiye ishyira twagiye dushirika ubwoba,cyane ko n’ubutumwa bw’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Etienne Kisekedi bwagiye butugeraho dusanga ntacyo turwanira,turasaba bagenzi bacu abakuru b’imitwe y;inyeshyamba basigaye i Rucuro kureba uko basohoka mu mashyamba bakareka kumena amaraso y’abanyekongo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Bwana Kazivita Carl Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru yagize ati:ndashima icyemezo bariya bayobozi b’imitwe yitwaraga gisilikare bakoze barambika intwaro hasi,ndifuza ko n’abandi batera intambwe bakishyira mu maboko ya Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bagataha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Umutwe wa Mai Mai La Fontaine washinzwe mu mwaka wa 1999,ushingwa na Kakule Sikuli La Fontaine ndetse ahita yiha ipeti rya Jeneral uyu mutwe ukaba warakoranaga bya hafi na FDLR,mu mwaka wa 2013 Gen. Kakule Sikuli La Fontaine yaje kwimura umuryango we awujyana mu gihugu cya Afurika y’epfo akaba ahafite inzu ifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amadolari mu mujyi wa Duruban ndetse aza no gutangaza ko avuye mu mu bikorwa bya kinyeshyamba umutwe yashinze awusigira umuvandimwe we Gen.Je t’aime
akaba rimwe yabaga ari mu gihugu cya Aafurika y’epfo ubundi akagaruka mu ishyamba, uwo mutungo wose akaba yarawukuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu mwaka wa 2019 Mai mai La Fontaine yaje guhindura izina yitwa Mai Mai Je t’aime.
Mwizerwa Ally