Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba rizwi ku izina ryaWazalendo rimaze igihe riteguje abantu ko kuwa 30 Kanama bagomba guhurira mu mujyi wa Goma kugira ngo bamaganire kure ingabo za MONUSCO hamwe n’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRF, ibintu bagerageje, ariko bikarangira babisizemo ubuzima.
Izi nyeshyamba zikimara gutangaza ko zizakora imyigaragambyo zasabwe gusubika uyu mugambi mubisha na Perezida Tshisekedi, kuko bari bamaze kuvuga ko bagomba kwamagana ingabo za MONUSCO hamwe n’iz’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Izi nyeshyamba zikimara kumva ubutumwa zihawe zabusubije zikoresheje iradiyo zakoreshaga, ikaba yakoreraga mu mujyi wa Goma yitwa Sawuti ya neon, batangaza ko Perezida agomba guhitamo hagati ya Wazalendo n’ingabo za MONUSCO cyangwa EAC.
Umunsi wo kuwa 30 Kanama ugeze izi nyeshyamba zikoranirije hamwe mu mujyi wa Goma cyakora abagombaga kwigaragambya bose bari bataregerna kuko bamwe bari bari ku rusengero rwabo rwitwa Wazalendo Church ruyoborwa na Apotre Ephem Bisimwa, abandi bakiri mu mihana bitewe n’agace baraturukamo, ingabo za Leta nazo ziteguye gutanga izi nyeshyamba.
Bijya gukomera byaje bite
Itsinda ry’abasirikare ba FARDC bari kumwe na bamwe mu bacanshuro b’abazungu binjiye mu gipangu gikorerwamo n’iyo radiyo bahita batangira gusenya iyo nyubako, ndetse bafata n’abayikoreragaho bose ndetse n’abari aho mu gipangu barabarasa bose, imirambo bayipakira imodokari.
Kurundi ruhande abari ,k’urusengero nabo isasu ryari riri guhogera ndetse bituma n’abandi ba ZWazalendo bari bakiri mu mayira baza biruka bazi ko imirimo yatangiye, abo bakaba ari bagenzi babo bahageze bakaba bari kubahamagara, ibi byatumye aha hakomerekera benshi ndetse abarenga 40 bahasiga ubuzima, nyuma yo kwerekwa uwahiswemo.
Ibio birangiye hakomeje kumvikana imvugo zivuga ko Perezida yahisemo nk’uko babimusabye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama hagaragajwe imbaga nyamwinshi y’abafatiwe mu mikwabu yabaye hirya no hino bituma abafashwe kubera iyi myigaragambyo ikomeza kwiyongera.
Umuhoza Yves