Bidasubirwaho umutwe wa M23 wemeje ko wamaze gufata agace ka Kibumba na Buhunga uhita usaba abahunze imirwano gutahuka bagasubira mu byabo.
Ku munsi w,ejo umutwe wa M23 wasohoye itangazo rihamagarira abaturage bahunze imirwano yarimaze hafi icyumweru uhanganye n’ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai Nyatura mu duce twa Kibumba na Buhunga gutahuka.
Umutwe wa M23 , uvuga ko ubu ariwo ugenzura utwo duce nyuma yo kutwirukanamo ingabo za Leta FARDC kandi ko kugeza ubu dutekanye kuko nta mirwano icyiharangwa kuva ku mugoroba w’ejo kuwa Gatatu.
Ibi byanemejwe na Munyarugero Canisius, umuvugizi wungirije wa M23 mubya politiki mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com mu kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2022.
Yagize ati:” Turahamagarira Abanyekongo bahunze imirwano muri Kibumba na Buhunga gutahuka bagasubira mu byabo . Ubu M23 niyo iri kugenzura utwo duce kandi tubijeje umutekano usesuye.”
Twibutse ko imirwano yari imaze iminsi ihanganishije M23 na FARDC yatumye abatuye muri utu duce bamwe bahungira mu Rwanda mu mirenge ya Busesamana na Bugeshi mu Karere ka Rubavu mu gihe hari n’abandi bahungiye mu bindi bice bitarangwamo imirwano byegereye umujyi wa Goma muri Teritwari ya Nyiragongo .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com