Umutwe w’inyeshyamba wa M23, nyuma y’uko wigaruriye agace ka Nyanzale kari gasanzwe kagenzurwa n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo hamwe n’abo bafatanyije urugamba, ubu ukataje werekeza mu gace ka Somikivu gafite ibirombe bifatwa nk’ibyakabiri nyuma y’ibya Rubaya.
Aka Gace gacukurwamo amabuye y’agacio ahambaye yo mu bwoko bwa Niobium asanzwe avamo ibyuma bidasanzwe, moteri z’indege, imiyoboro y’ibyogajuru, roketi z’i mbunda ziremereye n’izindi mbunda zirasa kure na hafi.
Aka gace gaherereye mu birometre 100 werekeza mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aka gace niko M23 irimo gusatira iganamo, nyuma y’uko bafashe ibindi bice bikomeye, mu mirwano imaze iminsi ibiri ibera muduce tumwe turi muri Rutsuru utundi muri Masisi, nka Gatsiro, Mabenga, ibirindiro bikomeye bya gisirikare bya Majengo, Ngoroba na Kashalira.
Iyi mirwano ikomeye yabaye kuva k’umunsi wa Mbere w’iki Cyumweru, yabaye nyuma y’uko i Goma hari havuyemo i Nama idasanzwe y’abagaba bakuru b’Ingabo z’i bihugu bifite abasirikare baje gufasha igisirikare cya leta ya Congo kurwanya M23.
Yabaye kandi mu gihe mu mpera z’i Cyumweru dusoje Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo yari yatangaje ko M23 ikomeje kugira imbaraga zidasanzwe, muri cyo gihe avuga ko uwo mutwe uhabwa ubufasha n’abimwe mu bihugu bituraniye RDC.
Kimwe ho ubuyobozi bwa M23 buhakana ko butagira ubufasha ubwari bwo bwose,ahubwo bagashinja ingabo zihanganye nabo kurasa ibisasu biremereye, ba kabyohereza mu baturage.
Nibyo Lt Col Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, aheruka gutangaza ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukora ibishoboka byose ukarwana ku buturage mu gihe batewemo ibisasu by’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Kugeza ubu umutwe w’inyeshyamba wa M23 uhanganye n’ingabo zikomoka mu muryango wa SADC, Iz’u Burundi Abacanshuro batandukanye baturutse mu bihugu by’abazungu, FLDR N’indi mitwe ibarizwa muri RDC yibumbiye mu cyizwe Wazalendo hamwe na FARDC .