Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buragira inama abaturage yo kwirinda kwishora mu bintu byabashyira mu kaga, ni nyuma yaho mu rukerera rwo kuwa Kane taliki 11 Werurwe 2024, ku bufatanye n’abaturage inzego z’umutekano zatayemuri yombi she uwitwa Niyitegeka Evaliste wari umaze iminsi yaragiye kuba umurwanyi w’umutwe wa FDLR na Wazalendo, akaba yari amaze igihe gito arangije imyitozo ya gisirikare.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage, Niyitegeka usanzwe atuye mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge, Umudugudu wa Bukumu ho mu Karere ka Rubavu akaba yarafashwe aje kureba umugore n’abana.
Amakuru aturuka mu mirenge ihana imbibe na Repubulika ya Femokarasi ya Congo nka Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe na Rubavu bavuga ko hari bagenzi babo bashukwa bafatiranwa n’ubukene bakizezwa akazi n’amafaranga bakisanga bajyanywe mu mutwe wa wazalendo urimo n’abarwanyi ba FDLR aho bahanganye n’umutwe wa M23 muru Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Habanabakize Thomas mukuru wa Niyitegeka Evaliste wafashwe n’abaturage, avuga ko uretse murumuna we, n’umuhungu we yigendeye akaba amaze imyaka 5 ari umurwanyi muri FDLR. Avuga ko kubera ubukene no kumusohora mu nzu uyu wafashwe yagiye muri Congo agiye gushaka ubuzima agezeyo ahura n’abandi basore barimo n’umuhungu we witwa Dusingizimana Schadrack uri muri Wazalendo, bamwumvisha ko agomba kugumana nabo bagafatanya akazi.
Aba baturage bakomeza bavuga ko hari urubyiruko rurimo gushukwa rukajyanwa muri Wazalendo, cyane cyane bagashyira mu majwi abinjiza ibicuruzwa mu byo bwa magendu bazwi kw’izina ry’abacoracora biityo bagasaba ubuyobozi kubafasha gukurikirana abantu binjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu kuko ari bo bihishe inyuma y’ibyo bikorwa bigayitse.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu kiganiro yahaye Bwiza.com ntiyemera cyangwa ngo ahakane ko hari abaturage bo mu karere ayobora bajya muri Wazalendo ariko agatanga inama ko abaturage bagomba kwirinda kwishora mu bintu byabashyira mu kaga.
Yagize ati “Tubyumva mu makuru gutyo ntitubiha agaciro 100% kandi ntabwo tubihakana, gusa tugira inama abaturage kwirinda kwishora mu bintu byabashyira mu kaga, kuko abaturage bacu basanzwe bajya muri Congo bagiye mu bucuruzi, abajyayo bagiye muri Wazalendo ntabwo bisanzwe bizwi. Gusa turaza kwegera abaturage bo muri iyi mirenge tubaganirize tubereke amahirwe ari mu Rwanda.”
Akomeza avuga ko abaturage bo muri iyi mirenge ivugwa bakwiriye kubyaza amahirwe ahari mu gihugu, aho kujya mu gisirikari kidahemba (Wazalendo) kuko haramutse hari n’uwabikoze yaba ashingiye ku makuru y’ibihuha ndetse nta n’amahirwe yasangayo.
Nubwo uyu muyobozi atemera cyangwa ngo ahakane ko hari abaturage bo mu karere ka Rubavu abereye umuyobozi bajya kuba abarwanyi ba Wazalendo, nyamara iyo uganiriye n’abaturage bo mu mirenge ya Cyazarwe, Rubavu, Busamamana na Bugeshi bakubwira ko hari bagenzi babo baburiye irengero bikekwa ko bagiye kurwana ku ruhande rwa FARDC na Wazalendo bamaze imyaka igera kuri ibiri bahanganye n’umutwe wa M23.
Rwandatribune.com