Mu gihe Umutwe wa M23 ukomeje kugararagaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa imynzuro ya Luanda na Nairobi, Igisirikare cya FARDC cyo gikomeje imyiteguro yo gukomeza intambara no kugaba ibitero bikomeye ku mutwe wa M23.
Ni nyuma yaho ejo kuwa 6 Mutarama 2022, indege ya Turkiya yageze ku kibuga cy’indege cya Goma izanye intwaro zikomeye kandi zigezweho, DRC yahawe na Turkiya.
Amakuru dukesha imboni yacu iri Kisangani, avuga ko Ingabo zo muri Regiyo ya 31 y’ igisirikare cya FARDC zikorera muri Kisangani, zamaze gutegurwa kugirango zerekeze muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Rutshuru guhangana n’Umutwe wa M23.
Ibi, bikaba binyuranyije n’amasezerano y’amahoro yafatiwe i Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya, ateganya ko intambara igomba guhagarara , ariko Ubutegetsi bwa Kinshasa bukaba bukomeje gutegura intambara .
Andi makuru ,avuga ko no muri Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Minembwe FARDC ifatanyije n’ingabo z’Uburundi, bakomeje kwitegura kurwanya imitwe y’Abanyamulenge irimo Twirwaneho na Gumino.
K’urundi ruhande,Ubutegetsi bwa DRC buri kwunengwa n’abatari bacye bibaza impamvu buri kwibanda ku mitwe y’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda gusa, kandi muri iki gihugu hari indi mitwe irenga 100 yazengereje Abatuge.
Ibi, biratuma intambara hagati ya FARDC n’Umutwe wa M23 irushaho gukomera muri uyu mwaka wa 2023, biturutse k’ukubaUbutegetsi bwa Kinshasa bwarahisemo inzira y’intambara aho gukemura ikibazo binyuze mu biganiro n’amahoro.
Umutwe wa M23 wo, uvuga ko witeguye gukomeza kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi mu rwego rwo gushakira igihugu amahoro, ariko wongera ho ko uniteguye intambara mu gihe FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai bakomeza kuwugabaho ibitero.