Nkuko ibaruwa yanditwe kuwa kuwa 22 Werurwe 2022 aho abayobozi ba RNC barimo Gervais Condo Umunyamabanga Mukuru wa RNC basabaga Perezida Ndayishimiye kubafasha kureba uko bagirana imishikirano cyangwa se ibiganiro na Leta y’u Rwanda
Muri make iyi baruwa iragira iti: “Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye perezida w’igihugu cy’u Burundi
Impamvu; kudufasha kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda.Ihuriro rya RNC rirabashima cyane kubw’igikorwa cyanyu cyo kuba mwarabashije kunga abaturage b’Abarundi harimo no gushyikirana na Opozisiyo kugirango mubashe gukemura ibibazo bya Politiki mu gihugu cyanyu .
Ku butegetsi bwanyu abaturage b’u Burundi bashize imbere inzira y’amahoro mu gukemura ibibazo byari mu gihugu mu mwaka 2015 ubwo hari ibibazo byo guhirika ubutegetsi mu Burundi. Imiryango mu gukemura ibibazo bya politike yakomeje gufungurwa bityo kubera ubunararibonye bwanyu tukaba tubasaba kudufasha uwo murongo w’ibiganiro mukawusangiza n’uRwanda
Kubw’izo mpamvu turabasaba nyakubahwa ibi bikurikira:
1.Kuba umuhuza w’ibiganiro hagati y’u Rwanda n’abarwanya ubutegtsi bwabwo.2 Tuzi neza ubunararibonye bwawe mu kumenya ibibazo biterwa n’amacakubiri ashingiye ku moko kandi mukaba muzi neza amateka y’uRwanda bityo tukaba twasanze ari wowe ukwiye kuba umuhuza ku bibazo bya politike biri mu Rwanda. 3 Twifuza ko mubiganiro mugirana na leta y’uRwanda mwasaba ubutegetsi bw’uRwanda kwemera kuganira n’abatavuga rumwe nabo. Guverimo y’u Rwanda itwita ibyihebe ,ariko ayo n’amagambo yakwirakwijwe n’ubutegetsi bw’uRwanda .
4 RNC Turifuza gushyikirana na Leta y’uRwanda mu biganiro bifunguye ndetse si RNC gusa ahubwo n’abandi baba muri opozisiyo yaba ikorera mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Nyuma yaho iyi baruwa igiriye hanze benshi bakomeje kwibaza niba umutwe wa RNC warabonye ko Perezida Ndayishimiye ariwe muntu nyawe ukwiye kubafasha kugirana ibiganiro n’uRwanda mugihe na Perezida Musveni byamunaniye.
Ikindi n’uko u Rwanda ruvuga ko rudashobora kugirana ibiganiro n’umutwe rufata ko ari uwiterabwoba
Abakurikiranira hafi ibya RNC bo baratebya bakavuga ko RNC isa n’iyasabaga ubufasha k’uburundi nyuma yo kubona ko ibyo bari biteze kuri Uganda bisa nk’isosi yaguyemo inshishi kuko ubu uRwanda na Uganda bari mu mishyikirano yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Inkuru irambuye Kanda hano
Hategekimana Claude