Nyuma yaho Umutwe wa FDLR wagerageje kenshi kugaba ibitero ku Rwanda, ariko bikagenda biwunanira mu bihe bitandukanye, kuri ubu uyu mutwe washinzwe n’Abantu bahoze mu Butegetsi bwa MRND-CDR ndetse bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 wahisemo gukora ibiraka by’ubucancuro mu Burasirazuba bwa DRCongo no mu Bihugu by’Akarere.
Mu mwaka wa 1996 abahoze ari abarwanyi b’ALIR aribo baje guhinduka FDLR bakoreshejwe na Mobutu Seseseko mu ntambara yari ahanganyemo na Laurent Desire Kabila wari ushigikiwe n’u Rwanda na Uganda.
Nyuma yo kubona ko Ingabo ze zinaniwe, Mobutu yasabye abahoze muri EX FAR n’interahamwe aribo baje gushinga FDLR, kumufasha guhagarika Abarwanyi ba Laurent Desire kabila barimo bamwotsa igitutu ndetse abemerera ko nibabibasha azabaha ibihembo bishimishije harimo no kubafasha gutera u Rwanda.
Aba barwanye ku Butegetsi bwa Mobutu karahava ,ariko biranga biba ibyubusa kuko byarangiye Laurent Desire Kabila abifashijwemo n’u Rwanda na Uganda bafashe Umurwa mukuru Kinsha ahita ajya ku Butegetsi.
Bakimara gutsindwa mu cyahoze ari Zayire mu kiraka bari bahawe na Mobutu , mu mwaka 1997 bahise babona ikindi kiraka muri Congo Brazaville bajya ku rwana ku ruhande rwa Deniss Sasungweso mu ntambara yari ahanganyemo na Pascal Lissouba.
Kuri iyi nshuro babashije kumufasha kugera ku butegetsi, maze nawe abaha ibyo yari yabemereye byose birimo amafaranga n’amabuye y’agaciro .
Ubwo Laurent Desire Kabila yashwanaga n’abamufashije kujya ku Butegetsi ( u Rwanda na U Ganda) bongeye kubona ikindi kiraka kuko yahise abatumaho ngo baze kumufashe guhangana n’umutwe wa CNDP yari igizwe n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda .
icyo gihe Laurent Desire Kabila, yafashe interahamwe, Ex-FAR abasaba ku mufasha intambara maze abemerera kubahemba agatubutse ndetse ahita abinjiza mu gisirakare cy’Igihugu.
Hejuru y’ibyo Laurent Desire Kabila yabijeje ko ni babasha kubohoza uburasirazuba bwasaga nkaho bwigaruriwe na CNDP ya Laurent Nkunda , azabafasha gutera u Rwanda akabashyira ku butegetsi, ibyo byaramunaniye.
Umuhungu we, ari we Joseph Kabila aho abereye Perezida yasanze iyo mirwano atayikomeza. Yemera imishyikirano yabereye Sun City muri Afurika y’Epfo, bashyiraho guverinoma ihuriweho n’imitwe yose yamurwanyaga.
Icyo gihe Kabila yabaye Perezida, Azarias Ruberwa na Jean Pierre Bemba bari bakuriye imitwe yamurwanya baba ba Visi Perezida.
Ba basirikare bose barimo Ex-FAR n’ interahamwe n’abandi bagiye batozwa nyuma, Kabila yarabafashe abakura mu ngabo za RDC abaha intwaro n’ibikoresho byose n’amafaranga arabazana abageza muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, ati “Ngaho murwane n’igihugu cyanyu nzajya mbafasha”.
FDLR ntiyagarukiye aho kuko mu 2002 yabonye ikindi kiraka i Burundi aho yarwanye ku ruhande rwa CNDD-FDD yari ihanganyemo n’ubutegetsi bwa Petero Buyoya.
Hagati y’umwaka wa 2012 na 2013 Perezida Joseph Kabila yayihaye ikindi ikiraka cyo gufasha FARDC kurwanya M23 yari imaze kwigarurira umujyi wa Goma ,abemerera amafaranga n’amabuye y’agaciro n’ibikoresho bya Gisirikare kugirango bazabashe gutera u Rwanda.
Vuba aha umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano, FARDC yongeye guha kiraka FDLR mu mirwano iheruka kubera cyanzu, Runyoni, Kibumba Bunagana n’ahandi ariko birangira M23 ibatsinze uruhenu kuko utwo duce twose ariyo itugenzura kugeza magingo aya.
Nyuma yo gutsindwa muri utu duce ,umutwe udasazwe wa FDLR uyobowe na Col Ruhinda FARDC yabasabye kurinda ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo.
Muri iyi minsi ariko biravugwa ko FDLR yahisemo kuva mu rugamba yarimo ifasha FARDC guhangana na M23 bitewe n’uko ibihembo yari yarabemereye itabibahaye ahubwo bakaba barimo kwicwa n’inzara.
Ubu nibwo buzima FDLR ibayemo nyuma yo kugerageza kenshi kugaba ibitero ku Rwanda ariko bikagenda biyibera ingorabahizi, hakiyongeraho guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa DRCongo, aho ikunze guhangana n’imitwe itandukanye ya Mai Mai, ikicaki igakiza, bafata abagore ku ngufu, no gusahura abanyekongo ariko bakaba bagifite umugambi wo guhungabanya u Rwanda n’ubwo mu bihe bitandukanye uko babigeraje bakunze gutsindwa uruhenu.
HATEGEKIMANA CLAUDE
Rwandatribune.com