Ubuyobozi bwa FARDC, buvuga ko ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ziri kwisuganya kugirango zisubize ibice zambuwe n’umutwe wa M23.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 5 Ukwakira 2022 , Gen Sylvain Ekenge Umuvugizi wa FARDC yatangaje ko nyuma yaho M23 yarimaze amezi arenga ane yarigaruriye umujyi wa Bunagana, ubu yongeye kwigaruri ibindi bice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru ndetse ko asanga ari nk’aho iyi teritwari yose isa n’igenzurwa n’umutwe wa M23.
Yakomeje avuga ko n’ubwo bimeze gutyo, FARDC itatsinzwe intambara ahubwo yatakaje urugamba , ariko ko ubu iri kwisuganya kugirango yongere igabe ibitero ku mutwe wa M23, igamije kwisubiza ibice byose uyu mutwe wabambuye harimo n’umujyi wa Bunagana.
Yagize ati:” . Ntago twatsinzwe intambara ahubwo twatakaje urugamba duhitamo gusubira inyuma nk’amayeri y’intambara . Ndagirango mbamenyeshe ko ubu ingabo za FARDC ziri kwisuganya kugirango zongere zisubize ibice byose byigaruriwe na M23 by’umwihariko Umujyi wa Ruthsuru, Kiwanja na Bunagana.
Gen Ekenge, yongeye ho ko zimwe mu mpamvu zatumye batakaza Umujyi wa Rutshuru na Kiwanja n’utundi duce bikajya mu maboko ya M23, ari uko batashakaga ko hagwa abasivile benshi kandi inshingano ya FARDC ari ukurinda abaturage.
Nyuma y’aya magambo , Gen Ekenge yahawe inkwenene n’abakurikiranye amagambo ye, bavuga ko ibyo yatangaje ari ukwikura mu kimwaro ,nyuma yaho Abanyekongo benshi bakomeje kunenga FARDC kubera kunanirwa guhashya umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi bya Teritwari ya Rutshuru.
si ubwambere FARDC izaba igerageje kwambura M23 ibice yigaruriye ,kuko guhera tariki ya 19 Ukwakira 2022 FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura ,bagabye ibitero ku birindiro bya M23 bagamije kuyambura Umujyi wa Bunagana n’ibindi ibice yari imaze amezi arenga ane yarigaruriye, ariko birangira M23 yigarurireye ibindi bice byinshi bigize teriwari ya Rutshuru harimo n’indi mijyi ikomeye irimo umujyi wa Rutshuru, Kiwanja n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo gikomeye mu Burasirazuba bwa DRC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com