Abarwanyi b’imitwe ya Mai Mai APCLS Nyatura, CODECO,PAREKO, CMC Nyatura bafatanyije na FDLR, baravugwa ho ibikorwa by’urugomo no kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi .
Abatungwa agatoko kuri iyi nshuro ,ni Abarwanyi b’iyi mitwe baheruka gutsindwa na M23 mu gace ka Nyamilima muri Teritwari ya Rutshuru byantumye M23 ihita ikigarurira k’uburyo budasubirwaho.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko nyuma yo kwirukanwa muri ako gace, aba barwanyi bari kurwana k’uruhande rwa FARDC , bahise bahungira mu tundi duce tukiri mu mboko ya Leta, ari nako bagenda bahohotera abo mu bwoko bw’Abatutsi babaziza M23 yari imaze kubirukana muri Nyamilima.
Aya makuru, akomeza avuga ko hari Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bishwe n’iyi mitwe ya Mai Mai na FDLR muri Teritwari ya Rutshuru uduce tukigenzurwa na Leta, abandi basahurwa inka zabo izindi ziratemwa bazira ko M23 yigaruriye agace ka Nyamilima kandi bigakorwa FARDC ibihagarikiye.
Aya makuru kandi, avuga ko nyuma yaho M23 ifatiye agace ka Nyamilima ,Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu duce tugenzurwa na FARDC babwirwaga n’abarwanyi ba Mai Mai na FDLR, ko bagomba kwimukira muri Nyamilima ngo kuko benewabo bo muri M23 bamaze kuhafata.
Iyi ,ngo ni imwe mu mpamvu ikomeje ari gutuma Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu Burasirazuba bwa DRC, bakomeza guhunga uduce tugenzurwa na Leta batinya kwicwa ,aho bamwe muri bo batangiye kugera mu Rwanda.