Abantu bitwaje intwaro bikekwako ari abarwanyi ba FLN barashe kuri Bisi itwara abagenzi mu ishyamba rya Nyungwe, Umushoferi n’umugenzi umwe bahasigha ubuzima.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 18 Kamena 2022 batangaje ko abagizi ba nabi bagabye igitero ku modokari itwara abagenzi mu karere ka Nyamagabe abantu babiri bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.
Bagize bati “ Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu,ahagana saa 14h00, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bicyekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi mu murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yerekeza Rusizi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera ari nawe washyize umukono kuri iri tangazo avuga ko abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kigeme no ku bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare(CHUB).
Amakuru agera kuri Rwanda tribune avuga umushoferi warashwe ari uwitwa Issa Ibrahim.
Polisi y’u Rwanda yahise itabara ubwo bugizi bwa nabi bukimara kuba.A bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi barimo gushakishwa.
Umuhoza Yves