Iyi ndwara yandura cyane – mbere yari izwi nka monkeypox – imaze kwica abantu nibura 450 mu kiza cya mbere cyagaragaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ubu imaze gukwirakwira mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n’ukuntu ubwoko bushya bwayo bukwirakwira mu buryo bwihuse n’ukuntu bwica ku kigero cyo hejuru.
Umuyobozi mukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko kuba ishobora kurushaho gukwirakwira muri Afurika no hanze y’Afurika ari ikintu gihangayikishije cyane”.
Yagize ati: “Igisubizo mpuzamahanga gihuriweho ni ingenzi cyane mu guhagarika iki kiza no kurokora ubuzima bw’ abantu.” Ubushita bw’inkende bwandurira mu kwegerana, nko mu mibonano mpuzabitsina, kwegerana kw’umubiri no kuvugira cyangwa guhumekera hafi y’undi muntu. Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo nk’ibicurane, ibiheri ku mubiri ndetse ishobora kwica.
Muri rusange abantu bane kuri buri bantu 100 bayirwaye irabica. Ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa cyabanje, cyatangajwe mu mwaka wa 2022, cyatewe n’ubwoko bwa Clade 2, muri rusange bwo bworoheje. Ariko kuri iyi nshuro, ubwoko bwica cyane bwa Clade 1 – bumaze kwica abagera ku 10% by’abarwayi bo mu biza byabanje – ni bwo burimo kwiyongera cyane.
Ahagana mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka ushize, habayeho impinduka muri iyi virusi. Kwihindagura kw’iyo virusi kwatumye habaho ishami ry’ubwo bwoko – ryitwa Clade 1b – kugeza ubu rimaze gukwirakwira mu buryo bwihuse. Umuhanga muri siyanse umwe yavuze ko ubu bwoko bushya ari bwo “bubi cyane bubayeho kugeza ubu”.
Kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka, abantu barenga 13,700 bamaze kurwara ubushita bw’inkende muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri bo abantu nibura 450 bwarabishe. Ubushita bw’inkende bumaze kugaragara mu bindi bihugu byo muri Afurika – birimo u Burundi, u Rwanda, Kenya na Centrafrique.
Byitezwe ko gutangaza ko ubushita bw’inkende ari ikibazo cy’ubuzima rusange kandi cyihutirwa bizatuma hakorwa ubushakashatsi, gutera inkunga ibikorwa byo guhangana n’iyi ndwara, n’ishyirwaho ry’izindi ngamba mpuzamahanga z’ubuzima rusange zirimo kwihutishwa.
Rwandatribune.com