Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu butumwa butabariza abasivili bo mu Ntara ya Gaza bakomeje kuzira intambara iri hagati ya Israel na Hamas yavuze ko abagera ku bihumbi 20. 057 bamaze kugwa muri iyo ntambara, bityo akaba asaba ko intambara yahagarara vuba na vuba.
Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano karaye gafashe umwanzuro w’uko ibikorwa byo gufasha abatuye muri Gaza muri iki gihe cy’intambara byongerwa kandi ko hashyirwaho ushinzwe kubikurikirana.
Loni yagize iti “Uyu mwanzuro urasaba impande zose kwemera no gutanga ubufasha mu ikoreshwa ry’inzira zose z’ubutabazi kandi wasabye ko hashyirwaho umuyobozi wo hejuru wo muri Loni kugira ngo ahuze kandi akurikirane ubufasha bwoherezwa.”
Dr Tedros kuri uyu wa 23 Ukuboza yashimye uyu mwanzuro ariko agaragaza ko udahagije, asaba ko intambara ihagarara bwangu kuko ikomeje guteza impfu n’inkomere muri iyi ntara.
Yagize ati “Igisabwa kuruta ibindi ku bantu bo muri Gaza ni uguhagarika imirwano bwangu. Imibare ibabaje y’iyi ntambara ntabwo yakwirengagizwa, irimo impfu zirenga ibihumbi 20 ziganjemo iz’abagore n’abana ndetse n’inkomere ibihumbi 53.”
Umuyobozi wa OMS yagaragaje kandi ko iyi ntambara iri guteza ibindi bibazo birimo inzara, amapfa, ikwirakwira ryihuse ry’indwara, iyangirika ry’ibikorwa by’ubuvuzi kandi ko n’abakora mu nzego z’ubuvuzi hari ubwo bagabwaho ibitero.
Imbarutso y’ibitero by’Ingabo za Israël muri Gaza ni ibitero byo ku butaka umutwe wa Hamas zifata nk’uw’iterabwoba wagabye mu majyepfo y’iki gihugu mu gitondo cya tariki ya 7 Ukwakira 2023. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yatangaje ko abantu 1200 bishwe icyo gihe, abandi 240 bafatwa bugwate.
Leta ya Israël yahaye ingabo zayo ibwiriza ryo gukomeza ibikorwa yise ibyo gusenya Hamas kugeza ubwo itazongera kuba ikibazo ku mutekano w’iki gihugu.
Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu, yabishimangiye tariki ya 21 Ukuboza, agira ati “Turi kurwana kugeza dutsinze. Ntabwo tuzahagarika intambara kugeza ubwo tuzagera ku ntego zayo zose; kugera ku kurandura Hamas no kubohora imbohe zacu zose.”
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Ukuboza, igisirikare cya Israël, IDF, cyatangarije ku rubuga X ko cyakomereje ibitero mu gace ka Issa gaherereye mu Mujyi wa Gaza, aho abasirikare bo muri Batayo yitwa Yiftah “barashe ku cyicaro cya Hamas, bica abaterabwoba benshi.”
IDF kandi yatangaje ko abasirikare bo mu mutwe wa Yahalom na Oketz K-9 basenye inzira yo munsi y’ubutaka ya Hamas yaganaga ku birindiro by’uyu mutwe bahanganye.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas, Osama Hamdan, nk’uko Al Jazeera yabitangaje, aherutse kubwira abanyamakuru ko Israël ikomeje ibi bitero muri Gaza no kwica abatuye muri iyi ntara.
Hamdan yagize ati “Abantu bacu bari kwishyura ubuzima bw’abana babo. Bari kuzira intambara y’imashini y’intambara ya Zionist iterwa inkunga n’Abanyamerika. Nyuma y’ibitambo byabo byose, basanze nta gusubira inyuma.”
Uyu muyobozi yasobanuriye abatuye muri Gaza ko urugamba Hamas irimo ari urw’ubwirinzi kandi ngo ruzakomeza.
Yagize ati “Ubutumwa bwacu ku miryango y’abagizwe imbohe buraranguruye kandi burumvikana: Ikibazo cyanyu cyatewe na Netanyahu na guverinoma gashozantambara ye. Ubushotoranyi bukomeje gukereza irekurwa ry’imbohe. Niba mushaka ko zigaruka, mugomba kumvisha Netanyahu ko ubwirinzi butazasenyuka.”
Hamas ni umutwe washinzwe n’Abanya-Palestine mu myaka 36 ishize. Intego nyamukuru yo kubaho kwayo, nk’uko ubisobanura, ni ukubohoza ibice Israël igenzura birimo intara ya West Bank, binyuze mu rugamba rw’amasasu. Ifite ibirindiro bikuru muri Gaza, ndetse ni ho itegurira ibitero kuva yabaho.