Umuryango w’Abibumbye wasabye igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwicarana n’u Rwanda bakaganira kugira ngo barusheho gushakira umuti urambye ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo kandi basabwa kubikora ku buryo bwihuse kuko ubuzima bw’inzirakarengane buri kuhatikirira ari bwinshi.
Iyi nama ngo igomba guterana bitarenze kuwa 16 Ukwakira 2023 ikiga ku ngingo 4 z’ingenzi, ari zo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’inzibacyuho ya MONUSCO, ingamba z’ingabo z’akarere k’Iburasirazuba ( EACRAF), uruhare rw’imitwe yitwaje intwaro mu guhungabanya umutekano wo mu karere ndetse no ku kibazo cy’Amatora.
Bimwe mubyatangajwe n’ikinyamakuru Afriquactu Net, nyma yo kuganira n’uhagarariye Ubufaransa mu muryango w’Abibumbye, yatangaje ko ibiganiro by’ibihugu byombi aribyo bizaba inkomoko y’amahoro arambye yabuze mu karere ndetse we yemeza ko ibisubizo nyabyo biri mu biganza by’ibi bihugu byombi.
Icyakora n’ubwo ibi bihugu bisabwa kuganira hari ibibazo byabaye ingorabahizi, kuko buri gihugu gishinja ikindi kuba nyirabayazana w’ibyo bibazo.
U Rwanda rushinja Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha no gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ariko na DRC, igashinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Iyo witegereje neza rero ibikubiye muri izi raporo, usanga ibi bihugu by’Ubufaransa na Leta zunze Ubumwe z’Amerika bishinja ibi bihugu byombi gukorana n’iyi mitwe y’inyeshyamba, ikaba ari nayo mpamvu ibihugu byombi bisabwa kwicarana bikaganira, ngo kuko umutekano wo muri aka karere uri mu biganza byabo.
Ibi kandi byatumye benshi bemeza ko ibi biganiro biramutse bibaye bishobora no kuba imvano yo guhagarara burundu kw’intambara ikomeje kubica bigacika mu burasirazuba bwa DRC.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune
Bashobora kuba batekereje neza, ariko se Gisekedi n agasuzuguro asuzugura abavuga ikinyarwanda azemera? Buriya ukuri gushirira mu biganiro kandi bitanga ibisubizo. Nta bisubizo biva mu masasu. N iyo wibwira ko ubikemuye kubw intambara, iba isize urwobo uko rwaba rungana kose rugenda rukuriramo ibibazo bihoza abantu mu mpungenge. Abo ba Nyakubahwa bacu bazaganire byimbitse kuri FDLR bafate umwanzuro nyawo, bafate umwanzuro ku witwa umu Congoman uvuga ikinyarwanda w umututsi hafatwe umwanzuro, bityo ibya M23 n indi mitwe ifite intwaro na byo bigakemuka.