Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi katanze icyifuzo ndetse gasaba ko,umutwe wa M23 wahagarika ibikorwa byose by’intambara ikerekeza mu kigo izamburirwamo intwaro ndetse igasubizwa mu buzima busanzwe.
Aka kanama katangaje ko kamaganye inkunga zose uyu mutwe wakira zaba ziturutse mu mahanga cyangwa se imbere mu gihugu, ndetse basaba ko abo bose baha uyu mutwe inkunga nabo bagomba kubihagarika.
Aka kanama kagarutse no ku nkunga zihabwa indi mitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri kiriya gihugu cya Congo harimo FDLR, FLN hamwe n’indi mitwe banasaba ko izo nkunga zose zahagarara.
Aka kanama kemeje ko inyeshyamba za M23 zibona inkunga ituruka hanze, kandi bemeza ko n’inyeshyamba za FDLR nazo zibona inkunga ikomeye ikomoka muri Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bityo ko iki gihugu nacyo kigomba guhagarika gukorana n’izi nyeshyamba ku buryo bwihuse.
Aka kanama kandi kasabye ko hagomba gukazwa ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kugira ngo barebere hamwe iby’ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi kandi bije nyuma y’uko UN isabye ibihugu byombi kugirana ibiganiro kubyerekeranye n’umutekano w’ibihugu byombi, bitarenze kuwa 16 Ukwakira.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com
Abagize aka kanama banywa urumogi: babwire TSAHAL isubire mu bigo n’ingano za Russia zisubire mu nigo