Buri wa 29 Gicurasi hizihizwa umunsi ngaruka mwaka wahariwe ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziharanira kugarura amahoro aho yabuze, nyamara n’ubwo bimeze gutyo hari ibice kuyagaruramo byababereye ingorabahizi ku buryo benshi banemeza y’uko bitagishobotse.
Mu butumwa bwatanzwe n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yagize ati” ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziyemeje kugarura amahoro ku isi, zikwiriye kubishimirwa.
Uyu munsi mpuzamahanga w’ingabo zishinzwe kugarura amahoro ku isi, usanzwe wizihizwa buri wa 29 Gicurasi, kuri iyi nshuro uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Amahoro atangirira kuri njye”
Itsinda ry’Ingabo ziharanira amahoro rimaze imyaka 75, muri iyo myaka zagerageje gufasha henshi ariko kandi zikananengwa ku buryo butandukanye, ibintu bisa n’ibiri kubera muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva mu 1948, ingabo z’uyu muryangpo zishinzwe kugarura amahoro zirenga miliyoni 2 zagiye mu butumwa 71 bwo gufasha ibihugu byari bikomerewe n’intambara, kugera ku mahoro arambye.
Izi ngabo zifite kandi inshingano zo kurinda abasivili bo mu bice biri mu ntambara, ndetse bakabafasha kugarura ibyiringiro byo kubaho.
Izi ngabo ibikorwa byazo biri mu bikorwa bitangwamo amafaranga menshi kurusha ibindi ku isi.
Kugeza uyu munsi hari ingabo zirenga 87.000 zikomoka mu bihugu 125 zikaba mu bikorwa by’uyu muryango byo kugarura amahoro, aho yabaye ikibazo.
Bimwe mu bihugu bibarizwamo izi ngabo byakunze kuvuga ko ntacyo zabimariye harimo DRC, Centre afrique, Somaliya n’ibindi ibintu byanatumye muri Congo ho bafata igihe ngo bazamagane bavuga ko ntacyo zabagejejeho.
N’ubwo bashimwe ariko, abaturage bo muri DRC bo barayinenga
Abaturage bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakunze kwigaragambya bamagana MONUSCO, bavuga ko mu myaka irenga 20 bamaze muri kiriya gihugu ntakintu bigeze bamarira abaturage, ahubwo bagashinjwa gusahura umutungo kamere wabo gusa.
Byakunze kandi kumvikana ubwo abaturage bigaragambyaga bamagana izi ngabo, bagatwika ibikoresho byabo, birimo Imodoka, ibiro ndetse bamwe mu bakozi b’uyu muryango bahasize ubuzima.
Abaturage kandi bakunze kugaragaza ko izi ngabo zageze mu burasirazuba bwa Congo harimo imitwe mike y’inyeshyamba, nyamara aho kugira ngo ishire yagiye yiyongera kuburyo imaze kurenga 200 kandi bari aho barebera.
Ubukana bw’imboga ntibwotsa imbehe
N’ubwo abaturage bigaragambya,Guverinoma ya Congo Kinshasa ntiyabumva kubera inyungu zitandukanye iki gihugu kiyikuraho.
Iyo witegereje ibikorwa ingabo z’umuryango w’Abibumbye zikora muri Congo,uhita ubona ko iki gihugu kidashobora kurekura izi ngabo nk’uko bisabwa n’abaturage, kuko ibikorwa byinshi Guverinoma yitabaza izi ngabo.MONUSCO yifashisha indege zayo mukugeza abasirikare baLeta aho berekeje
Kubera imiterere ya Congo imihanda ni ikibazo kuburyo gutwara Abasirikare bikorwa n’indege za MONUSCO, si ibi gusa kuko n’ibikorwa by’amatora bitegurwa kandi bigakorwa na MONUSCO, MONUSC kandi ihugura Abapolisi bo muri iki gihugu, igakora n’ibikorwa biteza imbere igihugu birimo nko kubaka amateme n’ibindi.
Uwineza Adeline