Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibubumbye ushinzwe Umugabane w ‘Afurika, yatangaje ko Umutwe wa M23 ukomeje ibikorwa byawo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Imbere y’Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi ejo kuwa 26 Kamena 2023, Martha Pobee, yavuze ko n’ubwo muri iyi minsi nta mirwano iri kuba hagati ya FARDC na M23 , uyu mutwe ukomoje ibikorwa byo guhungabanya umutekano muri teritwari ya Masisi , Rutshuru na Nyiragongo.
Martha Pobee, yakomeje avuga M23 ikigenzura ibice byinshi kandi bigari muri Kivu y’Amajyarugu ndetse ko hari Abantu bagera kuri 47 baheruka kwicwa n’uyu mutwe wa M23 mu gihe gito gishize.
Ati” « N’ubwo muri iyi minsi nta mirwano iri hagati ya M23 na FARDC, M23 ikomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano .iheruka kandi kwica abasivile bagera kuri 47 muri Kivu y’Amajyaruguru aho ikigenzura ibice byinshi kandi bigari .”
Martha Pobee, atangaje ibi mu gihe Umutwe wa M23 ushinja Guverino ya DR Congo kwanga ibiganiro kandi waramaze kubahiriza ibyo usabwa byose ,birimo kurekura uduce twose wari yarigaruriye no gutanga agahenge k’imirwano.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko “Guverinoma ya DR Congo idashaka ibiganiro biganisha ku mahoro ndetse ko muri iyi minsi hari agahenge k’imirwano, iri gukorana n’imitwe nka FDLR, CMC Nyatura, APCLS, Nyatura Abazungu n’iyindi yibumbiye mu kiswe”Wazalendo”, bakagaba ibitero mu duce M23 iheruka kurekura ndetse bakica abaturage no gusahura imitungo yabo.”
Maj Willy Ngoma,yakomeje avuga ko iyi mitwe yitwajeintwaro , ishigikiwe n’ingabo za Leta FARDC aiyo iri guhungabanya umuteno no kwibasira abaturage by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi yongeraho ko M23 itazakomeza kurebera ibyo bikorwa yise ubushotoranyi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
(Klonopin)
Abo bantu 47 M23 yishe ni fdlr nawazalendo kubica si icyaga icyaha nukwica abasivile badafite intwaro