Col Ndjike Kaiko Guillaume umuvugizi wa regiyo ya 34 y’ingabo za FARDC muri operasiyo sokola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko FARDC yamaze gutegura gahunda zose zirebana no kwambura Umutwe wa M23 uduce twose wamaze kwigarurira .
Col Ndjike Kaiko, yakomeje avuga ko FARDC iri kwitwara neza mu mirwano ibahanganishije na M23 kuri agise ya Kitshanga-mweso ho muri Teritwari ya Masisi.
Yongeye ho ko FARDC ,yamaze gutegura neza gahunda yo kwisubiza Kitshanga n’utundi duce twose Umutwe wa M23 wigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru,Masisi na Nyiragongo.
Ygize ati:”Ndagirango mbamenyeshe ko gahunda yo kwambura M23 uduce twose yigaruriye muri Rutshuru, Masisi na Nyiragongo yamaze gutegurwa neza. Ubu twahereye ku gace ka Kitshanga aho tumaze iminsi duhanganye na M23 ifashwa n’u Rwanda kugirango tugasubize mu bugenzuzi bwa Leta kandi FARDC iri kubyitwaramo neza. Si Kitshanga yonyine kuko tuzakurikizaho n’utundi duce twose M23 y’igaruriye muri Teritwari ya Rutshuru,Masisi na Nyiragongo tukayisubiza iyo yaturutse.”
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi ,avuga ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023 imirwano yakomeje hagati ya FARDC na M23 mu nkengero za Kitshanga.
Aya makuru, akomeza avuga ko FARDC ifatanyije n’imitwe ya FDLR, Nyatura CMC ,Nyatura APCLS n’abacancuro b’abazungu iri kurwana no kugerageza kwinjira muri Kitshanga igamije kuhirukana M23, ariko kugeza magingo aya M23 ikaba ikomeje kubabera ibamba.
Andi makuru ,avuga kuwa 30 Mutarama 2023 ubwo FARDC yarimo igerageza kugaba ibitero mu gace ka Kitshanga, M23 yayisubije inyuma ndetse iyambura n’utundi duce nka Kizimba na Manyoni FARDC yakoreshaga mu kuyigabaho ibitero .
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru , imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’imitwe ya FDLR CMC, APSLS n’abacancuro b’abazungu mu nkengero z’agace ka Kitshanga aho bafite intego yo gusubiza M23 inyuma bakisubiza aka gace baheruka gutakaza .