Bamwe mu Banyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko bakora politiki ariko ababakurikiranira hafi bakomeje kubanenga nyuma yo gusanga abangaba barakunze kurangwa ndetse banahitamo umurongo wa Politiki yo gucuruza amagambo no gutukana.
Ibi byigaragaza cyane ku kuba benshi barahisemo gushinga ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi bavuga ko bagamije ku rwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko bikaza kugararagara ko ikigamijwe ari ugucuruza amagambo binyuze mu bitutsi bakunze gutuka Leta y’u Rwanda n’undi wese utumva ibintu kimwe nabo.
N’ubwo hari benshi bishoye muri ibi bikorwa biteye isoni, Abakunze gutangwaho urugero ni Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida wa Guverinoma iri mu buhungiro washinze igitangazamakuru gikorera kuri murandasi kizwi nka “Isi n’Ijuru” na Jean Paul Ntagara uvuga ko ari Minisitiri w’Intebe wiyo guverinoma washinze ikizwi nka” Radiyo Ikamba”
Kuri ibi bitangazamakuru byabo bakunze gutumira ikipe y’abantu batajya bahinduka buri gihe iyo bakoze ikiganiro ndetse banahuje umugambi barangiza bagatangira gutukana bita FPR Inkotanyi “Abavantara “ “Ingegera” n’ibindi byinshi bagamije kuyambura Ubunyarwanda .
Uzasanga kandi Jean Paul Ntagara wiyita ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu biganiro bye yambaye umwambaro w’Abaparimehutu n’idarapo ryahozeho mu gihe cy’ubutegetsi bwa MRND bwateguye bukanashyira mu bikorwa iyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 avuga ko yarokotse agamije kwisanisha n’Abaparimehutu buzuye muri opozisyo agamije kubasaba ubufasha no kugirango barusheho gukurikirana ibiganiro bye .
Ikiba kigamijwe ngo n’ukwibonera views n’agafaranga ubundi bakayashinguza mu babakurikira bavugako bari mu rugamba rwo gukuraho FPR.
Kuri izi Channels kandi uzasanga birirwa basabiriza ababakurikira ,babasaba amafaranga bita ko ari umusanzu wo guteza imbere izo channel zabo bitwaje gucuruza amagambo bahoramo yo gusebya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ikibabaje ariko n’uko usibye gutuka no gusebya ubutegeti bw’u Rwanda usanga nabo hagati yabo bahora batukanira kuri ibyo bitangazamakuru bakoresha mu gucuruza amagambo y’ibinyoma. Mu byo bapfa hakaba harimo n’amafaranga bakura muri ibyo bikorwa ariko bakananirwa kuyagabana
Urugero ni Padiri Nahimana na Mukankiko Sylvie bahoze bakorana ariko ubu bakaba basigaye birirwa batukanira ku bitangazamakuru byabo.
Ibi bisa n’ibyamaze kuba bubucuruzi muri opozisiyo Nyarwanda by’umwihariko ikorera hanze byatumye bakunze kubakurikiranira hafi bavuga ko atari Abanyapolitiki uhuwo ari abahashyi.
Hategekimana Claude