Mukankiko Sylvie uzwiho kuvugira hejuru, akomeje kugaragaza ko hagati ye na Padiri Nahimana Thomas rugeretse aho yamubwiye ko azamukubita agakizwa n’abafana be we yita ko ari injiji.
Ibi yabivuze nyuma yaho Padiri Nahimana aheruka gutegura ikiganiro cyari kigamije gusebya Mukankiko na Kazigaba Andre baheruka gutera utwatsi Padiri Nahima wari wasabye kuzaba muri Guverinoma yise iy’u Rwanda Rushya Kandi Ruryoshye
Ibi bikaba byari byakozwe n’uwiyise umuhanuzi w’Imana avuga ko Imana yamuhaye ubutumwa bw’uko Padiri Nahimana agomba kuba Perezida w’u Rwanda Rushya kandi Ruryoshye ndetse akanavuga n’amazina y’abazaba bagize iyo guverinoma nshya ya Padiri Nahima Thomas.
Muri iyo Guverinoma Mukankiko Sylvie yagizwe Umugenzuzi wa Leta mu gihe Kazigaba bagizwe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ariko nyuma yo kubona amazina yabo baza kubitera utwatsi bamagana Padiri Nahimana bavuga ko batakorana na we ngo kuko hari imiziro myinshi afite ndetse ngo akaba akunda n’amafaranga kurusha abazima n’abapfuye.
Ubu rurageretse hagati ya Padiri Nahimana Thomas n’abamushyigikiye bavuga ko kuba Mukankiko Sylive ndetse na Kazigaba Andre basebya ku mugaragaro Padiri Nahimana bakavuga ko batakorana na we bigaragaza ko bakorera FPR.
Ibi byatumye Mukankiko asubiza Padiri Nahimana maze amubwira ko ibyo arimo ari ubutekamutwe no kuyobya abantu agamije kwibonera indonke amubwira ko natabihagarika azamukubita agakizwa n’abafana be.
Yagize ati “Nutareka ubwo butekamutwe bwawe nzagukubita ukizwe n’abafana bawe.”
Kazigaba Andre na Mukankiko Sylvie bashinja Padiri Nahimana Thomas guteka imitwe, ubujura bushukana agamije kurya amafaranga Abanyarwanda baba muri opozisiyo, yihishe mu cyo yise Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhingiro, aho asigaye ajya kuri radiyo ye ikorera kuri murandasi agasabiriza amafaranga avuga ko ari ayo gutera inkunga urugamba.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM