Mu minsi yashize nibwo Padiri Thomas Nahimana yari yatangaje ko kuwa 31 Ukuboza 2020 azategura ikiganiro aho ngo yagombaga gutanga ibisobanuro n’ibimenyetso ku bihuha amaze igihe ahwihwisa ko umukuru w’igihugu cy’uRwanda yitabye Imana.
Mu gihe abambari n’abamukurikirana benshi biganje mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bari bategereje mu masaha make ari imbere ku wa 31 Ukuboza 2020 ibisobanuro bya Padiri Nahimana ngo aho yagombaga gutanga ibimenyetso byerekana ko Perezida w’u Rwanda atakiriho baje gutungurwa no kumva padiri Nahimana atangaza ko ikigananiro kitakibaye ngo kuberako yahuye ni mpanuka y’imodoka.
Bamwe mu banyapolitiki baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ikorera hanze bahise banenga padiri Nahimana bavuga ko akora politiki ya byacitse ,y’ibihuha bigamije gushyushya imitwe y’abantu.
Ni Nyuma y’amagambo y’ibinyoma amaze igihe ahwihwiswa na Padiri Nahimana avuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabye Imana .
Noble Marara wigeze kuba muri RNC nyuma akajya muri RMM ya Sankara nyuma akaza kongera kwirukunwa na Sankara kuri Ubu akaba yarahisemo gukorera Politiki ye ku mbuga nkoranyambaga abinyujije mu kinyamakuru cye “Inyenyeri News” yagize ati:” Padiri Nahimana yari yatubwiye ko tariki ya 31 Ukuboza 2020 azadusobanurira ibya Perezida w’uRwanda yabitse ari muzima, none yibeshyeye impanuka kugirango aturangaze!”
Yakomeje avuga ko mu Bantu babarizwa muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze hasigaye harajemo abatekamutwe nka padiri Thomas Nahimana ngo bacura ibisubizo by’uruhendabana bitazigera bigira icyo bibafasha mu kugera ku Ntego yabo .
Yagereranyije politiki y’ibinyoma ya Padiri Nahimana Thomas Nka politiki yerekeza Abantu mu mwijima w’icuraburindi,Politiki ya bya citse , y’ibihuha igamije gushyushya imitwe y’abantu baba muri oposiyo
Nsengiyumve Sylvestre umwe mi bantu bababarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda utuye k’umugabane w’uburayi aheruka gusohora inyandi avugako Padiri Nahimana ari umunyapolitiki ukenye mu bitekerezo ,w’ibwira ko kubika urupfu rwa Perezida Kagame bizamuha inzira ya hafi i mugeza mu rugwiro.
Abakuriranira hafi abanyapolitiki baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ikorera hanze ,bemeza ko bahugiye muri politiki ya byacitse y’ibinyoma no gushyushya imitwe abiyita impunzi , mu rwego rwo kuyobya uburari dore ko izindi nzira zose bagerageje zagiye zibamanira.
Hategekimana Claude