Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru igihe.com ,abanyarwanda 32 biganjemo abapasiteri bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda barekuwe,https://igihe.com/amakuru/article/abanyarwanda-32-biganjemo-abapasiteri-bari-bamaze-igihe-bafungiwe-muri-uganda.
Naho ikinyamakuru cyacu cya Rwandatribune.com twabagejejeho inkuru y’aba Pasitori yagiraga iti: https://rwandatribune.com/blog/2019/11/28/adeprabapasiteri-birukanywe-uganda-barasaba-itorero-ubufasha/,iyinkuru yasobanuraga uburyo aba bashumba bahawe inshingano zo guhagararira iri torero mu gihugu cya Uganda,kubera umwuka mubi wa Politiki wabaye hagati ya Uganda n’uRwanda n’amakimbirane yabonetse mu iri torero,
Abashumba ba ADEPR UGANDA batangiye guhigwa bukware n’urwego rwa CMI kugeza ubwo aba bapasiteri bafungwaga kuwa23 Nyakanga 2019 nyuma baza kurekurwa na CMI ibakugunya k’umupaka.
Aba bashumba bakigera mu Rwanda Guverinoma y’uRwanda yabakiriye neza ndetse banakorerwa isuzumwa ry’imibiri kugirango barebe ukoubuzima bwabo bumeze,
nyuma bahabwa imiryango yabo,mu kiganiro bamwe muri aba ba Pasitori bagiranye na Rwandatribune.com bashima Leta y’uRwanda uko yabitayeho ariko mu itorero ADEPR ntiryigeze ribakira yewe no kubabaza ubuzima babayemo kandi ADEPR ariwe mukoresha.
Kugeza ubwo bamwe babonye mu Rwanda ubuzima butaboroheye basubira muri Uganda cyane ko imwe mu mitungo yabo bari barayigurishije,muri abo harimo Past.Maboko Augustin wari ukuriye Ururembo rwa Kibare muri Mubende na Past Nsengiyunva Gaspard ,amakuru agera kuri Rwandatribune.com avuga ko mu ba pasitori 29 bazanwe ku mupaka w’uRwanda na Uganda na CMI,abashumba 18 aribo bamaze gusubirayo abandi nabo baheze mu gihirahiro.
Rev.Pasiteri Maboko Augustin byamugendekeye bite?
Hari hasize iminsi itatu Rev.Past Maboko asubiye aho yari atuye I Kibale ho muri Uganda, mu ijoro ryo kuya 02 Gashyantare 2020 sakumi n’ebyiri niho haje imodoka ebyiri za mu bwoko bwa Jeep zirimo abakozi b’ikigo cy’ubutasi cya Uganda CMI.
Abo ba CMI bahise binjira mu rugo rwa Pasiteri Maboko bamutwarana n’umugore we Cyitegetse Ansila we nkuko twabihamirijwe n’umwe mu baturanyi be tutangaje amazina kubera umutekano we mu kiganiro duherutse kugirana kuri telephone.
Mu isaha ya samoya z’uwo mugoroba ni nabwo CMI yashimuse na Past Nsengiyunva Gaspard nawe bamutwaranye n’umugore we abaturanyi ntibaramenya irengero,ubu abana babo bari bonyine.
Bamwe mu ba Kiristu ba ADPER UGANDA barashinja Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda uburangare muri iki kibazo umwe yagize ati:nkurikije ukuntu Abashumba bacu ba ADEPR mu Rwanda bazaga inaha muri Uganda tugahangayika dushyira imbaraga mu kubakira twababagiye amakoko,ihene yewe twabahaga n’impamba ntitwunva ukuntu umukozi w’Imana nka Past.Maboko Augusitin yagera mu Rwanda bakamutererana buriya n’uburangare Imana izabibabaze.
Rev.Past Maboko Augustin yari Umushumba w’itorero rya ADEPR Uganda mu gace ka Kibale ho muri Uganda agace twagereranye n’Intara hano mu Rwanda,akaba yari umwe mu bavuga rikijyana mu iri torero,aho iri torero rigiriye ibibazo bya politiki abayoboke baryo bagatotezwa,bamwe barishwe abandi baburirwa irengero,hasize ibyumweru bibiri Leta ya Uganda n’uRwanda byongeye kubyutsa ibiganiro bigamije kubyutsa umubano umaze iminsi umeze nabi.
Mwizerwa Ally