Minisitiri w’itumanaho, akaba n’umuvugizi w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yunze murya Perezida Tshisekedi ashimira imitwe yitwaje intwaro, yibumbiye mu cyiswe Wazalendo ko bari kwitwara neza mu rugamba bahanganyemo na M23, bituma nawe asaba urubyiruko kwihuza nabo.
Ibi yabisanye urubyiruko ,mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru kuwa 8 Ukwakira 2023, Muyaya yavuze ko Wazalendo ikomeje kurinda ubusugire bw’igihugu cya Congo, ngo Kandi ika rwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, bityo ko idakwiye kwitwa ihuriro ry’imitwe y’abagizi ba nabi.
Yagize ati: “Mu gihe abavandimwe bacu barinda ubutaka bwacu kuvogerwa n’umwanzi, ntabwo wabita imitwe y’abagizi ba nabi. Ni ngombwa kumenya ko ibice bakoreramo operasiyo byafashwe. Bigendanye n’umurongo watangiwe i Luanda mu kwezi K’Ugushyingo 2022.”
Uyu muvugizi kandi yakomeje avugako Guverinoma ya Congo iracyubahiriza ihagarikwa ry’imirwano
Muyaya yakomeje ahamagarira abandi kwiyunga kuri Wazalendo, ati: “Leta ya Congo iri Gukurikiranira hafi ibiri kuba. Hashizweho uburyo bwo kugenzura abantu bifuza kujya mu nkeragutabara z’igisirikare.”
Uruhande rwa M23 ruravuga ko ruhanganye n’ingabo za DRC zifatanyije na Wazalendo, FDLR n’abacanshuro, n’ubwo Muyaya we avuga ko nta ruhare Leta ifite muri iyi mirwano yatangiranye n’uku kwezi k’Ukwakira
Muyaya asingije Wazalendo mu gihe abarwanyi b’iri huriro bavugwaho kwitwara nabi ku rugamba, nk’aho baherutse gutwika amazu menshi ku musozi wa Nturo muri Kilolirwe bavuga ko yari acumbitsemo abarwanyi ba M23, ariko ku rundi ruhande bikavugwa ko yari ay’abaturage b’Abatutsi.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune . Com