Minisitiri w’itumanaho akanaba umuvugizi wa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yemeje ko abanye Congo bifuza ko igisirikare cya DRC (FARDC), cyakwinjira mu ntambara n’u Rwanda
Minisitiri Muyaya Yagize ati: “Abanye Congo benshi barashaka intambara, bashaka ko dushyira iherezo ku bikorwa by’u Rwanda burundu. Iki ni cyo cyifuzo cy’abanye Congo.”
Yakomeje agira ati: “Twebwe turi muri Guverinoma turatekereza rwose ko Perezida wa Repubulika atekereza ko intambara atari amahitamo meza, kubera ko intambara igira ingaruka nyinshi. Turi mu nzira ya mahoro kubera ko tugomba gukemura ikibazo kimaze imyaka 20 cyarananiranye.”
Muyaya yatangaje ibi mu gihe intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, aheruka kubwira akanama ka Loni ko bishoboka cyane ko DRC ishobora kwisanga mu ntambara n’u Rwanda.
Ni nyuma y’iminsi 18 imirwano yubuye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, Congo ivuga ko ufashwa n’u Rwanda.
U Rwanda ku rundi ruhande rushinja Ingabo za Congo kugirana imikoranire n’umutwe wa FDLR basangiye umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
M23 imaze igihe isaba Leta ya Congo ko bajya mu biganiro, gusa Kinshasa yarahiye ko itazigera na rimwe ijya mu biganiro n’uyu mutwe.
Abakurikiranira hafi amakimbirane y’impande zombi bahuriza ku kuba Congo ishyize imbere gahunda yo gukoresha ingufu za gisirikare mu rwego rwo gutsinda uriya umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Amb. Huang cyakora ashimangira ko “igisubizo cya gisirikare cyonyine kidashobora kuzana amahoro arambye”, akavuga ko bikenewe ko impande zombi zikomeza kuganira mu rwego rwo gukemura ibibazo biriho.
Uwineza Adeline