Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya congo yatangaje ko yishimye ibihano byafatiwe Leta y’u Rwanda agaragaza ko Ingabo za MoNUSCO zitagikenewe mu gihuru cye ndetse ashimangira ko atazigera agirana ibiganiro na M23 ahanganye nayo mu ntambara iri mu gihugu cye.
Ibi yabitangaje ubwo yari I New York muri Amerika mu nama yahuje ibihigu bitandukanye mu nama ya 68 ya UN .
Muri iyi nama Kandi hashyizwejo umuyobozi mushya wa UN witwa Francis .
Mu ijambo yagejeje kubari aho Antoine Tshisekedi yifatanyije n’igihugu cya Maroke mu kunamira abazize umitingito muri icyo gihugu yahitanye abagera ku bihumbi 5000 .
Yavuze ko ikivugo cya UN cyo kugarura amahoro ku isi yose gikomeye cyane bitewe nuko ibibazo byibasira ikiremwamuntu byiyongera umunsi ku munsi.
Ati” guhanahana imbaraga kw’ibihigu byatanga umusaruro ku bibazo isi ihanganye na byo gusa muri Afurika ho babifata ukundi.
Kugira ngo agaragaze ikibazo kiri mu burasirazuba bwa congo yabanje gusobanura ibibazo biri muri Afurika bijyanye n’intambara ziri mu bihugu bitandukanye birimo na Cabo Delgado
Perezida Félix Antoine Tshisekedi arasaba gukura Ingabo za MONUSCO muri Repubulika Iharanira demokarasi ya congo kugira ngo birindire umutekano wa bo.
Igihe kirageze kugira ngo abaturage ba congo bishakemo ibisubizo.
Ati” Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka igera kuri 25 gusa ntibashoboye kurandura imitwe y’itwaje intwaro ndetse no kurinda umutekano w’abaturage byarabananiye”.
Byari biteganyijwe ko Ingabo za MONUSCO zikirwa muri Repubulika Iharanira demokarasi ya congo Kuva muri 2018 kugera 2021.
Ntibigikenewe ko MONUSCO iguma ku butaka bwa congo kuko imyaka bahamaze ntacyo badufashije rero ntacyo badufasha.
Yakomeje avuga ko ariyo ntego bihaye bakaba banaje kuyishyikiriza imuryango UN ko bagira n’ingoga ndetse bagahana umuntu wese ufite aho ahuriye n’ubwicanyi bwabereye muri Repubulika Iharanira demokarasi ya congo.
Perezida Antoine arashima ibihano Leta z’unze ubumwe za Amerika yafatiye Leta y’u Rwanda.
Perezida Antoine yavuze ko M23 itigeze yitabira ibiganiro bya Luanda na Nairobi bitwaje ko bakeneye ibiganiro nyamara batazigera bahabwa na rimwe.
Yongeyeho ko abanyecongo bifuza ko inama izakurikira yakwibanda ku kuntu Leta ya Congo yabona amahoro.
Perezida Antoine Tshisekedi asanga muri UN hashyirwamo nibura abantu babiri bo ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo kunoza imikorere kugira ngo ingamba zifatwa zijye zigerwaho.
Rwanda tribune.com