Umukuru w’igihugu cya Niger Mohamed Bazoum uherutse guhirikwa ku butegetsi, aratabaza avuga ko ubuzima bu mumereye nabi kuko ibyo kurya bigiye kumushirana ku buryo we n’umuryango bafite impungenge ko inzara ishobora kuzabicira mu nzu bafufungiyemo.
Mohamed Bazoum hashize ibyumweru birenga bibiri ahiritswe ku butegetsi na bamwe mu basirikare bari bashinzwe kumurinda, bamushinja gushyira Igihugu cya Niger mu kangaratete.
Ibiro Ntaramakuru byo icyo gihgugu, Associated de Press bivuga ko kuva kw’itariki 26 Nyakanga 2023, aribwo Perezida Bazoum n’umuhungu we ndetse n’umwana we bafungiwe mu rugo rwabo.
Uretse kuba ibyo kurya ngo bigiye gushira dore ko basigaranye umuceri wonyine, ngo nta n’umuriro bafite, kuko abamuhiritse k’ubutegetsi bahise bamukupira ibijanye na Mashanyarazi ndetse n’itumanaho.
Umujyanama wa Perezida avuga ko Bazoum atiteguye kwegura icyakora ngo aracyafite ubuzima bwiza nubwo yirinze gutangaza byinshi mu itangazamakuru.
Ku munsi w’ejo kuwa 10 Kanama 2023, abo mu muryango wa ECOWAS ngo baganiriye ku buryo bwo gusubiza ku butegetsi Perezida Bazoum nyuma y’uko nyirantarengwa bari bahaye abafashe ubutegetsi imaze iminsi itanu irenze.
Umwe mu bahoze ari inyeshyamba yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo asubize Muhamed Bozaum ubutegetsi.
Ibi yabitangaje kuwa 08 Kanama 2023, ubwo yavuze ko yashinze umutwe yise Conseil de la résistance pour la République (CRR), kugirango asubize igihugu uwahiritswe k’ubutegetsi.
Uyu wanabaye Minisitiri w’ubukerarugendo muri Guverinoma ya Niger yise “Igisebo n’abagambanyi” abarimo Général Abdourahamane Tchiani wahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum mu byumweru bibiri bishize.
Byari mbere yo gusaba Ingabo za Niger guta muri yombi Gen Tchiani n’agatsiko k’abasirikare bamufashije kwigomeka.
Rhissa Ag Boula mu itangazo rye yanamaganye “Imyitwarire igayitse ya bamwe mu bagize agatsiko kahiritse ubutegetsi ndetse no kuba bari kugerageza kwitabaza abarwanyi bo mu mutwe w’abacanshuro ba Wagner.”
Yavuze ko we na CCR ye bazatanga ibyo bafite byose kugira ngo Mohamed Bazoum asubire mu nshingano ze, mbere yo gushimangira ko ashyigikiye umuryango wa CEDEAO n’abafatanyabikorwa bawo mu mugambi bafite wo gukoresha ingufu za gisirikare kugira ngo uriya wahoze ari Perezida wa Niger asubirane ubutegetsi bwe.
Uwineza Adeline