Perezida wa Turikiya yabwiye Abayobozi ba OIC (Organization of Islam Cooperation) ko Israel igomba kwirengera no kubazwa impfu z’Abanyepalesitina bakomeje kwicwa muri Gaza.
Prezida wa Turikiya Bwana Tayyip Erdogan yahamagariye Abayobozi b’Abayisilamu kwishyira hamwe bakarwanya Israel, ni nyuma y’iminsi mike abakinnyi ba Palesitina bishwe na mudahushwa wa Israel ubwo bizihizaga imyaka 70 years of Israeli occupation.
Ubwo yatangaga imbwirwaruhame mu nama idasanzwe ya OIC ku wa Gatanu ushize, Erdogan yavuze ko Israel igomba kwirengera kandi ikanabazwa ubwicanyi bwagiye bukorerwa abigaragambyaga bo muri Asia, mu burasirazuba bwo hagati, kugera muri Afrika y’amajyaruguru. s
Ati ” kugira icyo dukora ku bwicanyi bwakorewe Abanyepalesitina bukozwe n’amabandi y’Abanya Israel ni ukwereka isi yose ko ikiremwamuntu atari ukwicwa”
Peresida wa Turikiya kandi yavuze ko Israel kwica abanyePalesitina bimeze nk’igikorwa cy’iterabwoba, anavuga ko Leta zunze Ubumwe za Amerika kwemeza Yerusalemu nk’umurwa mukuru wa Israel nabyo ari igikorwa kigomba kubatera isoni kandi ko aribo nyirabayazana w’iki kibazo.
Ibi bije nyuma yuko Kuri uyu wa mbere ubwo Leta zunze ubwumwe za Amerika zimuriraga Ambassade yazo I Yerusalemu, Abanyepalesitina 62 barimo n’abana 5, bishwe naho abagera ku 2700 baterwaho ibyuka bihumanya ubwo bigaragambyaga.
Ku ruhande rwa Palestina Minisitiri w’Intebe Bwana Rami Hamdallah yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika arizo nyirabayazana w’Iki kibazo ariko ko atari bo muti w’acyo, avuga ko kwimura ambassade ari igikorwa cy’ubushotoranyi ku Gihugu cy’aba Islam, Abayisilamu ubwabo ndetse n’Abakirisitu.
Kuwa gatanu kandi OIC yari yasohoye itangazo rihamagarira Leta zunze ubumwe za Amerika gutangiza iperereza mpuzamahanga ku bwicanyi bukorerwa muri Gaza, no gushyiraho uburyo mpuzamahanga bwo kurinda Abanyepalesitina.