Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Bufaransa biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu ngabo z’u Bufaransa, bari mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.
Radio France International (RFI) dukesha iyi nkuru itangaza ko, Perezida Paul Kagame yageze mu Bufaransa kuri iki cyumweru tariki ya 15/5/2021 aho biteganyijwe ko azitabira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga, ndetse n’ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.
Aho biteganyijwe ko izi nama zizayoborwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Nyuma z’izo nama nibwo azahura n’abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda aho bari baje gutera inkunga ingabo za EX FAR za Leta ya Habyarimana aho zari zihanganye niza FPR Inkotanyi.
Mubasirikare perezida Kagame azahura nabo harimo abavugwa muri raporo Duclert ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mubavugwa harimo Général de brigade Éric de Stabenrath.
Undi Perezida Kagame azahurira nawe ni Jean Varret wari ushinzwe Ibikorwa by’ubufatanye mu bya Gisirikare muri Leta y’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993.
Usibye abo bagabo, undi watumiwe muri ibyo biganiro ni Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 1994.
Undi muntu wari mu Rwanda mu Ngabo z’u Bufaransa uzitabira ibyo biganiro ni Colonel René Galinié wari umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Perezida Kagame azahura kandi na Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.
Ibi bibaye nyuma yaho u Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi. Gusa abayobozi b’ibihugu bombi biyemeje kongera kuzahura umubano bafata icyerekezo gishya.