Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, baganiriye ku bibazo by’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC n’uko byashakirwa imiti.
Ni mu ruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye i Londres mu Bwongereza aho yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Rishi Sunak, baganira ku ngingo zirimo kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bombi bahuriye ahazwi nka Downing Street hakorera Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ejo kuwa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yagaragarije Perezida Kagame ko yifatanyije n’u Rwanda mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ashimangira ko ibi bihe byo kwibuka byerekana ko u Rwanda rwavuye kure.
Perezida Kagame yashimiye Sunak ku bw’umusanzu u Bwongereza bukomeje guha u Rwanda mu ngeri zitandukanye, ndetse aba bayobozi bombi bagize n’umwanya wo kuganira ku mutekano wo mu Karere ndetse n’intambara itutumba mu Burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo gikwiye gukemurwa hifashishijwe ubushake bwa politiki.
Uburasirazuba bwa RDC bwabaye isibaniro ry’intambara cyane ko habarizwa imitwe yitwaje intwaro isaga 250. Igiteye inkeke ni ubwicanyi bukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’imvugo zibiba urwango zikomeza gukwirakwizwa.
Kuri ubu Ingabo za Leta ya RDC, FARDC, zifatanyije n’Ihuriro ry’imitwe yibumbiye muri Wazalendo, FDLR irimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC zihanganye n’Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.
RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 mu gihe rwo ruhakana ibi birego ruvuga ko bigamije kuruharabika no kwihunza inshingano kw’abayobozi b’iki gihugu bananiwe kuyobora no kugishyira ku murongo bagahitamo kubitwerera abandi.
Perezida Kagame aheruka kugaragaza ko u Rwanda rudakwiye gukomeza kwitirirwa ibibazo byo muri RDC bimaze imyaka 30 bitarabonerwa igisubizo.
Mu gushaka umuti kuri iki kibazo, hari ibiganiro bya Nairobi na Luanda byatangiye mu 2022 bigamije gushaka ibisubizo muri RDC no mu karere muri rusange ariko nta musaruro byatanze.
Rwandatribune.com