Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye kwinjira mu kibazo u Rwanda rufitanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho yavuze ko ateganya gusura Perezida Félix Tshisekedi, kugira ngo baganire ku bibazo afitanye n’u Rwanda, hagamijwe gushaka amahoro arambye.
Ibi Gen. Muhoozi yabigarutseho kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024 abinyujije mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa X, aho yatangaje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari umunyamahoro kandi yifuza amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yakomeje agaragaza ko afite gahunda yo kujya gusura Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, akamusaba kumvikana na mugenzi we w’ u Rwanda mu mahoro.
Yagize ati “Perezida Kagame ni umunyamahoro. Nzi neza ko yifuza amahoro muri RDC. Ngiye kujya gusura umuvandimwe wanjye mukuru Perezida Tshisekedi, gusaba amahoro.”
Ubwo butumwa yabutanze nyuma y’aho ibiganiro byagombaga guhuza Perezida Tshisekedi na Paul Kagame ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024 i Luanda muri Angola byasubitswe kubera RDC yahinduye ibyo yari yaremeye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ku wa 15 Ukuboza 2024, rigaragaza ko mu nama yahuje Abaminisitiri ku wa 14 Ukuboza 2024, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kugirana ibiganiro mu buryo butaziguye n’umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo cyane cyane abavuga Ikinyarwanda.
Rigira riti “Iyi nama ntiyari kugera ku masezerano, by’umwihariko ku byerekeye ibibazo biterwa n’abayobozi ba RDC, barimo Perezida [Tshisekedi] ushaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu bufatanye bw’ingabo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC zifatanya na FARDC harimo abacanshuro b’i Burayi, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR. Hagomba gufatwa imyanzuro ikomeye yo gukemura ikibazo cya FDLR, hakarekwa imikino igenda igikikira.”
U Rwanda rugaragaza ko gusubika iyi nama bitanga amahirwe y’ibiganiro nk’uko byasabwe n’umuhuza, Perezida wa Angola João Lourenço, hamwe na Uhuru Kenyatta wafashaga mu biganiro byahuzaga M23 na RDC.
Iyi myitwarire ya RDC inyuranya n’imvugo imaze iminsi ikwirakwiza ko yiteguye kuganira n’u Rwanda ku gukemura ikibazo cy’umwuka mubi hagati y’impande zombi, no guhosha intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Binagaragaza ko umwanzuro wo gusenya umutwe wa FDLR, uzagorana gushyirwa mu bikorwa kuko abarwanyi bawo babarizwa mu ngabo no mu zindi nzego z’imiyoborere za RDC.
Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva wubuye imirwano n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2021, ugaragaza ko wifuza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo birimo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Gen. Muhoozi kandi yahishuye ko mu mwaka wa 2025 yiteguye kuzagaba ibitero ku bacanshuro b’Abanyaburayi bakorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rwandatribune.com