Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ntiyanyuzwe n’uko abanyeshyuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bakoresha ikoranabuhanga ari naho yahereye asaba abayobora iryo shuri guhindura imikorere mu minsi iri imbere.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yasozaga icyiciro cya 9 cy’abarangije amasomo ya gisirikare ku rwego rwa Senior Command and Staff Course muri iri shuri rikuru rya Gisirikare [Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC)] riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.
Perezida Kagame yagarutse ku ndangagaciro ziranga abasirikare b’u Rwanda aho yasabye abarangije muri iri shuri guhuza ubumenyi bahakuye n’iterambere isi n’u Rwanda bigenderaho cyane cyane mu ikoranabuhanga.
Yagize ati” Bamwe muri aba barangije mubona hano, hari ikintu babura mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga. Mbere y’uko nza hano nabajije abayobozi banyu ikigero mugezeho mu gukoresha ikoranabuhanga , igisubizo bampaye ntabwo cyari kijyanye n’icyo nari nkeneye kumva. Nabasabye ko nibatabikosora mu gihe gito bizabaviramo ibibazo”.
Perezida Kagame yakomoje ku bihugu bituranye n’u Rwanda bigerageza gufasha abahungabanya umutekano w’u Rwanda, aho yagize ati” Hari abafatanyabikorwa bacu birirwa bavuga ko bashyigikiye umutekano, nyamara ugasanga nibo bafasha abagerageza guhungabanya umutekano wa bagenzi babo”.
Perezida Kagame kandi yibukije ingabo ko zidakenerwa ku rugamba gusa, ahubwo ko n’urugamba rw’iterambere no gutabara abaturage mu bundi buryo bubareba, aho yatanze urugero rw’umusanzu zitanga mu guhangana n’ibiza ndetse n’ibyorezo.
Abasirikare n’abapolisi barangije amasomo yo ku rwego rwa Senior Command and Staff Course’ ni 47. Abasirikare 45 n’abapolisi 2. Muri aba barangije 45 ni abagabo mu gihe 2 bonyine ari abagore .
Muri aba 47 barangije amasomo uyu munsi kandi harimo 29 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza(Masters Degree) mu ishami ryo kubungabunga umutekano(Security Sciences) bahawe na Kaminuza y’u Rwanda.