Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu gihugu cya Mozambique aherekejwe na Mugenzi we w’iki gihugu Philip Nyusi bagiranye ibiganiro n’ingabo z’ibihugu byombi ziri ku rugamba rwo kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado.
Mu myambaro ya Gisirikare, Perezida Kagame na Mugenzi we Nyusi bahaye ubutumwa ingabo ziri muri ibi bikorwa, aho bashimye ibimaze gukorwa muri iyi ntara yari yarabaye indiri y’imitwe y’iterabwoba yaje no kuyigarurira imyaka igera kluri 4 .
Kva ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique uduce twose twari mu maboko y’ibyihebe zamaze kutubohoza, aho kuri ubu urugamba rusigaye rurimo gukorwa hahigwa mu mashyamba aho ibi byihebe byahungiye nkuko biheruka kwemezwa na Brig Gen Muhizi Pascal uyoboye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado.
Mu ijambo yagejeje kuri aba basirikare n’abapolisi b’uRwanda bari muri Cabo Delgado , Perezida Kagameyashimye akazi kakozwe mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba ariko avuga ko hari akandi kazi kabategereje.
Yagize ati “Kuri ubu akazi kongeye gutangira, hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora aka gace, akazi kazakurikiraho ni ukurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya.’’
Yavuze ko ingabo zavuye mu Rwanda zijya muri Mozambique gukora akazi no gufasha abaturage b’iki gihugu.
Ati “Perezida we ashobora kubyivugira ariko hari ibindi bihugu byagize uruhare mu gushaka gutanga umusanzu kandi natwe tubirimo. Abo bandi bazaza nyuma ariko twe ubwo twahageraga, twakoze akazi dufatanyije.’’
“Akazi navuze kakomeje ni ako kurinda no gucunga aka gace no guharanira ko abaturage basubira mu byabo ndetse bagakora akazi kabo. Ibyo byose, abaturage na Perezida wa Mozambique ni bo bari imbere yabyo, bazatumenyesha uburyo tuzakomeza n’igihe tuzamara. Ba nyir’ubwite ni bo bazabitubwira.’’
Umukuru w’Igihugu yashimye ingabo zakoze akazi gakomeye cyane karimo no kwitanga cyane.
Ati “Amajoro n’amanywa mwagiye, izuba mwagenzeho n’intambara mwarwanye ndetse n’urupfu. Nubwo umuntu yavuga ko twabuze abantu bake ariko kuri twe kubura umuntu umwe ni ikintu gikomeye. Ubuzima bw’umuntu umwe butakaye, ni nko kubura abantu benshi.’’
Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byirukanwe mu birindiro byabyo bigihari ahubwo hakenewe ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Mozambique na Cabo Delgado.
Ati “Nshuti, muvandimwe, Perezida wa Mozambique ndabashimira ikaze mwampaye no kuza gusura abasirikare baje hano mu rugamba rwo guharanira ko abaturage batekana.’’
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zifatanya n’ingabo za Mozambique.
Ingabo 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi ziri muri Mozambique aho zifatanya n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’izavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Uru rugamba rwatangiye ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka. Byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta. Ubu icyiciro kigezweho ni icyo kubihiga mu bice byahungiyemo byiganjemo amashyamba ndetse no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze igihe ari impunzi.
Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.