Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Kagame Paul, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Nzeli 2019 yakoze impinduka muri bamwe mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda (RDF).
Nk’uko tubikesha itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo, muri izo mpinduka Maj Gen Emmanuel Bayingana yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere aho yasimbuye Maj. Gen. Charles Karamba uherutse kugirwa ambasaderi muri Tanzania.
Bayingana yari umuyobozi wa Koperative yo Kuzigama no Kugurizanya (Zigama CSS); umwanya yagiyeho avuye muri komisiyo y’igihugu y’itorero aho yari umuyobozi wungirije.
Perezida wa Repubulika yagize Brig Gen Vincent Nyakarundi, umukuru w’ubutasi bwa Gisirikare muri RDF, uyu akaba yari umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
Nyakarundi yasimbuye Col Andrew Nyamvumba we wagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri Minisiteri y’Ingabo.
Ubwanditsi