Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo, 2020 Perezida Kagame yakiriye intumwa za Ethiopia ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa iki gihugu Demeke Mekonnen, aho zamubwiye uko byifashe muri iki gihugu.
Perezida Kagame yagaragarije izi ntumwa icyifuzo cyo kugarura vuba amahoro n’umutekano muri Ethiopia.
Perezida Kagame asabye ibi mugihe Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yavuze ko igihe ntarengwa cyari cyarahawe ingabo za Tigray ngo zibe zamanitse amaboko cyamaze kurenga, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.
Yavuze ko ubu hagiye kugabwa igitero cya nyuma ku murwa mukuru Mekelle,
Ati: “Igihe ntarengwa cy’iminsi itatu cyari cyahawe umutwe udasanzwe w’ingabo za Tigray n’intagondwa ngo bamanike amaboko… cyarangiye uyu munsi”.
Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, Bwana Abiy yongeyeho Ati: “Igikorwa cya nyuma cy’ingenzi cyo gutuma habaho iyubahirizwa ry’amategeko kigiye kuba mu minsi iri imbere”.
Kugeza ubu ariko ntacyo ubutegetsi bwa Tigray bwigometse kuri leta ya Ethiopia bwahise butangaza ku mugaragaro kuri ayo magambo ya Minisitiri Abiy.
Norbert Nyuzahayo |