Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo, ahubwo bakubakira ku mahirwe Igihugu kibaha bakayabyaza umusaruro.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abakorerabushake ubwo bizihizaga imyaka icumi ishize iri huriro ritangiye.
AIP Yvette Mutabazi Tumukunde w’imyaka 27, ni umwe mu rubyiruko rwasangije bagenzi be, urugendo rw’uko yafashe icyemezo cyo gukorera igihugu binyuze muri Polisi y’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’uru rubyiruko rusaga 7,500 rwari ruteraniye muri BK Arena, yarusabye kudapfusha ubusa imyaka barimo, ibyo bakwiye kubakira mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari ndetse no kudateta.
Perezida Kagame kandi yagaragarije uru rubyiruko, uko kwiyubaka ndetse n’ubushake ari kimwe mu byo bagomba kubakiraho iterambere ry’imibereho yabo.
Iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’urubyiruko rw’abakorerabushake baturutse mu Turere twose tw’Igihugu, cyanabaye n’umwanya wo kungurana ibitekerezo ndetse na bamwe muri uru rubyiruko banagaragaza bimwe mu bibazo ndetse n’imbogamizi bafite.
Uru rubyiruko kandi rwagagaragaje ko impanuro n’ubutumwa bahawe na Perezida wa Repubulika bitababereye amasigara cyicaro.
Mu mwaka wa 2013 nibwo hatangijwe ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake, igitekerezo cyari kigamije ko urwo rubyiruko rugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, kuremera abatishoboye ndetse no kwimakaza inshingano zijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.
SRC: RBA
Rwandatribune.com