Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Karinijabo nyiri Primo Media TV, Dr Rusa yavuze ko abona Perezida Paul Kagame ashobora kubaka Afurika yunze ubumwe ashingiye ku bikorwa bye ubushake n’uruhare yagaragaje mu gukemura ibibazo bya Afurika by’umwihariko kugarura amahoro n’umutekano muri Afurika
Yatanze urugero rw’ukuntu Perezida Kagame yihutiye gufasha igihugu cya Mozambique cyari cyugarijwe n’imitwe y’abarwanyi bagendera ku mahame y’idini ya Islam mu ntara ya Cabo delgado nyuma yaho Perezida w’iki gihugu amusabye ubufasha . Hari kandi n’igihugu cya Centrafrica ubu gicungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda ndetse akaba ari nazo zirinze inzego z’ubutegetsi bw’iki gihugu
Akomeza avuga ko kuguma ku butegetsi igihe kirere ntakibazo kirimo mu gihe umuyobozi w’igihugu akora neza ndetse ko ahubwo hari igihe umuyobozi arushaho gukora neza uko imyaka igeda yicuma kurusha uko yatangiye.
Yagize ati:” Perezida Kagame yabasha kubaka Afurika Yunze Ubumwe urebye ukuntu agira ubushake mu gukemura ibibazo by’Afrika. Nko muri Mozambique, Centrafrica n’ahandi. Abavuga kuramba ku butegetsi ibyo ntakibazo kirimo kuko hari igihe usanga umuperezida akora neza kurusha n’uko yatangiye.”
Atanga urundi rugero rw’ukuntu Perezida Kagame yakuyeho passport ku baturage b’Abanyafurika bashaka kuza mu Rwanda ndetse hakaba hari n’ibindi bihugu byagiye bigana iyo politiki birimo na Nigeria n’uburyo Perezida Kagame akunze gusaba abandi bayobozi ba Afurika gushyira hamwe bagashaka uko bakwikemurira ibibazo birimo iterambere ,umutekano n’ibindi aho kugirango bahore bahanze amaso ibihugu by’abagashaka buhake.
Dr Rusa azwiwiho kugira ubumenyi n’ubuhanga mu mateka no gusesengura politiki mpuzamahanga ndetse akaba akunze kwifashishwa n’ibitangazamakuru bitandukanye
Claude Hategekimna