Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021.
Iyi nama yateranye mu gihe umutekano w’u Rwanda wifashe neza mu mfuruka zose. Yabaye hubahiziwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ni iya mbere yakozwe kuva ingabo n’abapolisi 1000 b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique aho bari mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ingabo z’u Rwanda ziza ku isonga mu kurinda ubusugire bw’abaturarwanda ndetse zinatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse bigamije kubateza imbere.
Inshuro nyinshi, iyo Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, akunda kubashishikariza gukorana umurava inshingano zabo, gukomera ku kinyabupfura n’amahame biranga RDF.
Ubwo yari ayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, muri Gicurasi 2020, yabasabye gukora cyane kugira ngo umutekano w’igihugu ukomeza usagambe no kurushaho, bakagira n’uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.
Inama nk’iyi yaherukaga kuba ku wa 1 Ukuboza 2020; icyo gihe yabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.