Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu gisirikare aho Col François Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutasi mu gisirikare n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ikoranabuhanga.
Izindi mpinduka zabayeho ni uko abasirikare 460 bazamuwe mu ntera bavanwa ku ipeti rya Major bahabwa irya Lieutenant Colonel. Ku rundi ruhande, 472 bari bafite ipeti rya Captain bahawe irya Major.
Mu bindi Minisitiri w’Ingabo yazamuye mu ntera abasirikare bato , nk’aho abasirikare 4 bari bafite ipeti rya Warrant II bahawe ipeti rya Warrant Officer I, 14 bari bafite ipeti rya Sergeant Major bahawe ipeti rya Warrant Officer I , abasirikare 10 bafite ipeti rya Staff Sergeant bahawe ipeti rya Sergeant Major, Abasirikare 225 bari bafite ipeti rya Sergeant bahawe ipeti rya Staff Segeant, Abasirikare 2836 bafite ipeti rya Corporal bahawe ipeti rya Sergeant naho abasirikare abasirikare 12, 690 bari bafite ipeti rya Private bahawe ipeti rya Corporal .
Nkuko iri tangazo rya Ministeri y’Ingabo ribibuga izi mpinduka zigomba guhita zitangira gushyirwa mu bikorwa uhereye igihe zitangarijwe.