Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanya na FDLR mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23.
Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yahaye Urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru, RBA perezida Kagame yagarutse ku birego Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, aho yahishuye ko u Rwanda narwo ruzi neza imikoranire iri hagati ya FDLR yahekuye u Rwanda n’ingabo za Repubulika iharanira Demnokarasi ya Congo (FARDC).
Perezida Kagame agaruka ku birego DRC ishinja u Rwanda gufasha M23 yongeye gushimangira ko ari ibibazo bireba Abanyekongo ndetse ashimangira ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu ntambara RDC ihanganyemo n’imitwe iharanira uburenganzira bwayo.
Perezida Kagame yanashimangiye ko FARDC yemeye ubufasha bwa FDLR iyifasha mu guhangana na M23, ibizi neza ko uyu mutwe wagiye ugira uruhare rukomeye mu bitero byagiye bigwamo abaturage b’u Rwanda.
Yagize ati:”Bagomba gufata ibibazo byabo nk’aho aribo bireba, kurusha uko babyitirira abandi bo kuruhande. Isi irimo kwirengagiza ko barimo kwifashisha iyo mitwe barwanya bene wabo. M23 turimo kuvuga ni Abanyekongo, barimo kwifashisha abandi mu kwirwanya niko navuga.”
Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kubona Congo irwana na M23 yananirwa kuyikuraho ikajya kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bitwaje ko abo barwana nabo bavuka muri iyo miryango.
Yagize“Mu gihe bataremera ko ibibazo byabo aribo bireba, tuzakomeza tube muri ibi, gusa bakwiye kureka kwitwaza u Rwanda.”
Perezida Kagame avuga ko igikenewe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari ugushaka uko imirwano yahagarara, hagakomeza biganiro bya Politiki.
(Valium)