Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Tanzania n’abaturage bose bafite ababo baguye mu mpanuka y’ingege yabaye ku Cyumweur tariki ya 6 Ugushyingo 2022.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo indege ya Sosiyete Precision Air yaguye mu Kiyaga cya Victoria ku ruhande rwa Tanzania, yahitanye abagera kuri 19 mu bagenzi 39 bari bayirimo.
Iyi ndege yakoreze impanuka yavaga mu Mujyi wa Dar es Salaam yerekeza i Bukoba, inyuze mu ntara ya Mwanza.
Mu butumwa bwo kwihanganisha Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Yihanganishije Abanyatanzaniya na Perezida Samia Suluhu n’imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.
Yagize ati:”Mbikuye ku mutima nihanganishije Abanyatanazaniya na Perezida Samia Hassan Suluhu kubw’Ubuzima bwaburiye mu mpanuka y’indege.Ibitekerezo byacu tubyerekeje ku miryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka.”
Perezida Samia mu butumwa yanditse kuri Twitter impanuka ikimara kuba yagize ati:”Ndihanganisha abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka bose. Dukomeze gutuza mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, turasaba Allah kudufasha.”
Amakuru y’ibanze yemeza ko “iyi mpanuka yatewe n’ikirere cyari kibi kubera imvura nyinshi ivanze n’umuyaga udasanzwe.”
Yaguye mu mazi ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba, cyubatse ku Nkombe z’Ikiyaga cya Victoria.
.Iyi sosiyete y’indege yashinzwe mu 1993, ikorera ingendo mu byerekezo bisaga 10 imbere no hanze ya Tanzania, aho indege zayo zitangirira ingendo i Dar es Salaam.
Impanuka ya Precision Air yabaye nyuma y’imyaka itanu abantu 11 baguye mu yindi yakozwe na Sosiyete Coastal Aviation yagwaga mu Majyaruguru ya Tanzania.
Muri Werurwe 2019, Indege ya Ethiopian Airlines yavaga i Addis Ababa igana i Nairobi yarohamye nyuma y’iminota itandatu ihagurutse, ihitana abantu 157 bari bayirimo.
My sincere condolences to the people of Tanzania and to President @SuluhuSamia for the loss of lives following the plane accident. Our thoughts are with the families and loved ones of all the victims.
— Paul Kagame (@PaulKagame) November 7, 2022